Ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23, ryatangaje ko udashobora kurekura ibice wafashe nk’uko bikomeje gusabwa n’umuryango mpuzamahanga, kuko wabifashe mu guharanira uburenganzi bwa bamwe mu Banyekongo bakomeje kubuvutswa.
Bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukondo n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo), Corneille Nangaa Yobeluo, risubiza ibimaze iminsi bisabwa n’amahanga ko umutwe wa M23 ukwiye kurekura ibice wafashe.
Iri huriro ritangira rihamagarira amahanga kugira icyo akora ku marorerwa ari gukorwa n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi n’umutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo, ikomeje guhonyora uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
AFC ivuga ko yatewe impungene n’ibirego bishingiye ku binyoma bikomeje kwegekwa ku mutwe wa M23, binaherwaho n’umuryango mpuzamahanga uwusaba kurekura ibice wafashe.
Iri huriro rivuga ko ibi binyoma byahimbwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, ari nk’umutego w’ubu butegetsi kugira ngo bubone uko bushyira mu bikorwa imigambi yabwo mibisha yo kugirira nabi Abanyekongo b’Abatutsi bakunze kwitwa Abanyarwanda no kubasiga badafite aho babarizwa.
Riti “Abanyamuryango ba AFC bateye utwatsi uburyarya bw’imwe mu miryango mpuzamahanga, kandi bakomeje guhagarara ku ntego yabo yo gutuma Abanyekongo bose basubirana uburenganganzira bwabo mu Gihugu cyabo.”
Iri huriro rivuga ko ari umutwe wa Politiki kandi wa gisirikare ufite intego yo gutuma aba banyekongo bakunze kwimwa uburenganzira bwabo babubona, ndetse rikanahagarika ibikorwa by’ubwicanyi bakomeje gukorerwa.
Riti “Ibice bigenzurwa na M23, ni ibice byabohowe byari bisanzwe binatuyemo bamwe mu banyamuryango bayo, kandi abenshi mu bari babivuyemo bagarutse mu ngo zabo, kandi bakomeje kurwanira ko imiryango yabo imaze imyaka 30 mu buhunzi, itaha iwabo.”
AFC ivuga ko M23 yagaruje ubutaka bwahoze ari ubw’abagize uyu mutwe, bwari bwarigaruriwe na FDLR ndetse n’imitwe irimo Wazalendo, bityo ko abarwanyi ba M23 intego yabo “ni ukurindira umutekano imiryango yabo, kugira ngo idakomeza kwicwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
Iri huriro rigakomeza rigira riti “Nk’umunyamuryango wa AFC, M23 iri gutanga umusanzu mu guteza imbere demokarasi ndetse n’imiyoborere iha agaciro abaturage kandi itagira uwo iheza muri DRC.”
Iri huriro kandi ryaboneyeho kunenga ryivuye inyuma imiyoborere y’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ikomeje kwimakaza ibikorwa bizana umwuka mubi mu Gihugu, ndetse bwashyize imbere ibindi bikorwa bibi birimo ruswa no gusahura umutungo kamere w’Igihugu.
AFC yaboneyeho kongera gusaba Perezida Tshisekedi gushyira imbere inzira z’ibiganiro, kuko ari bwo buryo bwonyine buzazana amahoro mu Gihugu.
RADIOTV10