Miss Jolly yongeye kuvugisha benshi kubera ifoto ye ari kunyonga igare

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Miss Mutesi Jolly ukunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, yongeye kuvugwaho n’abatari bacye kubera ifoto ye yashyize ku mbuga nkoranyambaga ari kunyonga igare.

Uyu mukobwa ufite ikamba rya Miss Rwanda ya 2016, ni umwe mu bagaragarizwa urukundo n’abatari bacye kubera ibitekerezo bye n’uburyo atera akanyabugabo abari n’abategarugori.

Izindi Nkuru

Miss Jolly uri kugaragaza ko ari mu butembere mu bice byo mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu minsi itatu ishize yagaragaje amashusho ari muri Hotel Singita iri mu zikomeye mu Rwanda, iherereye mu Karere ka Musanze.

Kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022, yagaragaje amashusho ari kunyonga igare yishimiye ibihe byiza arimo.

Amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amugaragaza ari kunyonga igare, yashyizeho ubutumwa bugira buti Tour du Rwanda, ndi kwigaragaza, ndizera Valens Ndayisenga ko yambonamo Imari, nagiriye ibihe byiza mu gutwara igare.”

Miss Jolly kandi yashyize ifoto yicaye ku igare, igarukwaho n’abatari bacye bongeye kumugaragariza ko bamukunda.

Umunyamakuru Irene Murindahabi yagize ati Ubundi ninkura nzaba nkawe Jolly Mutesi.”

Undi witwa Usengimana Leonard Mutabazi na we yagize ati Ubundi wowe! Umwanzi ukwanga aragahinga ku mabuye.”

Uwitwa Fenty Street na we yagize ati Cyakoze miss wange nkunze ko utuntu twose utuzi kuko numvaga igare utarizi urantunguye.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru