Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Turahirwa Moses yaburanye ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, agaragaza ko iminsi amaze afunze hari byinshi amaze kwiga, ari nabwo yahise afatwa n’ikiniga agaturika akaririra imbere y’Urukiko, asaba ko rwaca inkoni izamba rukamurekura.

Uyu musore washinze inzu y’imideri ya Moshions yambika abakomeye barimo n’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, ngo aburane ubujurire bwe ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo yafatiwe.

Izindi Nkuru

Moses Turahirwa ashinjwa gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gishingiye ku rwandiko rw’inzira [Pasiporo] yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko Leta y’u Rwanda yamwereye ko handikwamo ko ari igitsinagore.

Anashinjwa kandi icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, bishingiye ku rumogi rwafatiwe uwe ndetse n’ibimenyetso bya muganga byagaragaje ko mu maraso ye rurimo

Uyu musore waburanye bwa mbere yemera icyaha cyo kuba yarakoresheje urumogi ariko ko yarunywereye mu Butaliyani ubwo yari ariyo ku bw’impamvu z’amosomo, uyu munsi yabaye nk’ugihakana, avuga ko Urukiko rwashingiye ku kuba yaramamazaga ikorerwa ry’urumogi, nyamara atari byo.

Yanavuze kandi ko n’urumogi rwafatiwe mu ishati ye iwe mu rugo, atazi uburyo rwagezemo, ahubwo ko rushobora kuba rwarasigaye mu mufuka w’imwe mu zo yakuye mu Butaliyani, aje kuzinagurira mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ari amatakirangohi kuba uregwa yitakana urumogi rwafatiwe mu myenda ye, mu cyumba araramo, bityo ko ntawundi akwiye kurutwerera.

Bwanavuze kandi ko adakwiye guhakana ko yamamaje ibyo kunywa urumogi, kuko mu minsi yashize, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, abivugaho, ndetse bunavuga ko ibyo kuba avuga ko urumogi yanyoye yarunywereye mu Butaliyani, yazabigaragariza ibimenyetso simusiga.

Bwavuze kandi ko uregwa yasuzumwe ibiyobyabwenge mu mubiri, bagasanga afitemo ibigera kuri 321 mu gihe umuntu usanzwe aba afitemo ibipimo bya 20.

Umushinjacyaha yagaragaje ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kinyuze mu mucyo ahubwo asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gutesha agaciro ubujurire bwa Turahirwa rukemeza ko rurekeyeho icyemezo cy’uko Turahirwa akomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo.

Moses Turahirwa wongeye gufata umwanya ari na bwo yahise agaragaza imbamutima z’ibyari bimaze gutangazwa n’Ubushinjacyaha, ahita aturika ararira, abwira Umucamaza ko mu minsi irenga 40 amaze afunze, yabonye isomo, amusaba guca inkoni izamba akarekurwa, kuko yiteguye kwitwara neza naramuka ageze hanze.

Moses Turahirwa ubwo yavugaga ku minsi amaze afunzwe, ndetse no kuba yarafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30, yahise afatwa n’ikiniga, ararira, ariko ariyumanganya, mu ijwi rye rikumvikanamo ikiniga.

Ati “Guhera ku itariki 27 kugeza uyu munsi birumvikana ko hashize [ikiniga kiramuganza, aritsa, yihanagura ku maso] iminsi.”

Moses uko yakomezaga kuvuga kuri iyi ngingo, ni ko ikiniga cyakomeje kuremera, akomeza avuga ko iki cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kitamuhesheje ishema kandi ko atagikanguriye abandi.

Yahise avuga ko bijyanye n’ibihe yanyuzemo n’ibyo yanyuragamo muri ibyo bihe, ari byo byatumye atangira gukoresha ibiyobyabwenge, ariko ko ubundi yari yarabihagaritse, ndetse yari yaranatangiye kuvugana n’abahanga mu bibazo byo mu mutwe.

Uyu musore watawe muri yombi amaze iminsi atambutsa ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, bwazamuraga impaka ndende, yasabye Urukiko kumugirira ikigongwe agakurikiranwa ari hanze, kuko hari n’imishinga ye ikomeje kwangirika irimo amasomo akurikiranira mu Butaliyani.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru