Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Msgr Smaragde yahishuye ko mu gihe cya vuba Sipiriyani Rugamba azemezwa nk’Umutagatifu

radiotv10by radiotv10
25/04/2022
in MU RWANDA
0
Msgr Smaragde yahishuye ko mu gihe cya vuba Sipiriyani Rugamba azemezwa nk’Umutagatifu
Share on FacebookShare on Twitter

Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege yavuze ko Dosiye yo kwinjiza Sipiriyani Rugamba na Madamu we mu Batagatifu, iri kugenda neza ku buryo mu gihe cya vuba bazemezwa, ahishura n’icyo azajya ahora asaba uyu Mutagatifu wa mbere u Rwanda ruzaba rugize.

Musenyeri Smaragde yabivuze kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022 nyuma y’igitambo cy’Ukarisitiya yaturiye kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, ku munsi mukuru w’Impuhwe z’Imana.

Yavuze ko mu bintu Abakristu Gatulika mu Rwanda bakwiye kwishimira ari uko igikorwa cyo kwemeza Sipiriyani na Daforoza Rugamba mu Batagatifu kiri kugenda neza.

Ati “Igihe cyo kwinjira mu rwego rw’Abatagatifu ntabwo kiri kure.”

Yavuze ko igishimishije ari uko Rugamba Sipiriyani azinjizwa mu Batagatifu nk’uwahowe ibikorwa byiza by’Imana kubera uko yitwaye ubwo yajyaga kwicwa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Musenyeri Smaragde yavuze ko umunsi Sipiriyani Rugamba yashyizwe mu Batagatifu, ku giti cye hari icyo azamusaba

Ati “Ikintu cya mbere tuzamuragiza ni ingo z’abashakanye, njyewe ni cyo cya mbere wenda abandi bafite ikindi bazamusaba ariko njye mbona ari ingo z’abashakanye.”

Avuga ko kumusaba iki kintu hari icyo azaba ashingiye kubera uburyo Rugamba n’umufasha we Daforoza babanaga.

Ati “Nk’umuryango namenye bya hafi, twabanye, nkabona ingorane z’abashakanye kandi nkaboma n’ingabire z’abashakanye, ibyo byombi Sipiriyani Rugamba yabiciyemo ariko haza gutsinda urukundo rw’uwo bashakanye n’ukarisitiya basangiraga.”

Kiliziya Gatulika mu Rwanda, tariki 23 Nzeri 2021 yasoje icyiciro cya mbere cyo kwinjiza Rugamba Sipiriyani n’umugore we Rugamba Daphrose mu rwego rw’Abahire.

Muri uyu muhango wabereye muri Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali, bamwe mu bazi amateka y’umuryango wa Rugamba Sipiriyani, bayagarutseho bavuga uburyo wabanje kunyura mu bigeragezo ariko bakaza kubitsindisha urukundo ubundi bakaza kubaka umuryango ushikamye ushingiye ku ijambo ry’Imana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 14 =

Previous Post

Perezida Museveni yashimiye Kagame witabiriye ubutumire bw’umuhungu we

Next Post

Rayon yubitse imbehe y’undi mutoza wa AS Kigali nyuma ya Eric Nshimiyimana

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rayon yubitse imbehe y’undi mutoza wa AS Kigali nyuma ya Eric Nshimiyimana

Rayon yubitse imbehe y'undi mutoza wa AS Kigali nyuma ya Eric Nshimiyimana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.