Mugisha Samuel n’Umufaransa wari mu bahabwa amahirwe bavuye muri TdRwanda2022

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwanda Mugisha Samuel wakiniraga ikipe ya Protouch yo muri Afurika y’Epfo n’Umufaransa Axel Laurance wari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2022, bavuye mu irushanwa ritarangiye.

Mugisa Samuel witwaye neza mu gace k’ejo kavaga Muhanga kerecyeza Musanze aho yanafashije mugenzi we wo muri Protouch Kent Main kukegukana, yavuye muri iri rushanwa kubera uburwayi.

Izindi Nkuru

Mugisha Samuel wavuye muri iri rushanwa kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare, yababajwe no kuva muri iri rushanwa kubera Malaria.

Yagize ati “Ntabwo bishimishije kuba nacikirije isiganwa byambabaje. Gusa na none umuntu agomba kubyakira kuko ntabwo umuntu aba yiteguye kurwara.”

Mugisha Samuel yavuye mu irushanwa mu gihe hari abandi bakinnyi bakomeye barivuyemo barimo Axel Laurance ukinira B&B Hotels KTM, wari no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Ubwo hari hamaze gukinwa uduce tune, ku wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022 ubwo hakinwaga agace ka kane ka Kigali-Gicumbi, Axel Laurance yari ayoboye urutonde rusange.

Undi mukinnyi wavuye mu irushanwa, ni Umubiligi Stockman Michiel ukinira Saris Rouvy Sauerland Team yavuyemo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru