Muhanga: Gitifu wari warahamijwe gusambanya ku gahato umukobwa akamwanduza indwara idakira yahanaguweho ibyaha

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu rubanza rw’Ubujurire rwaregwagamo Ntezirembo Jean Claude wahoze ari Umunyamabanga Nshingwakorwa w’Umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga na mugenzi we bari bahamijwe ibyaha birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa wakoraga mu kabari no kumwanduza SIDA, bagizwe abere.

Ntezirembo Jean Claude yaregwaga hamwe na Niyomugabo Eric, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwabahamije ibyaha aho umwe rwari rwamuhanishije gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw undi ahanishwa igifungo cy’imyaka 12 n’ihazabu ya Miliyoni 1Frw.

Izindi Nkuru

Abaregwa bahise bajuririra mu rukiko rukuru rwanaburanishije uru rubanza rukaba rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021.

Urukiko Rukuru ruvuga ko ibyatangajwe n’uriya mukobwa wari ufite imyaka 19 wavugwaga ko yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato muri 2019, bidafite ishingiro.

Umucamanza w’Urukiko rukuru yemeje ko ubujurire bw’abaregwa bufite ishingiro ndetse ko rusanga abaregwa nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko bakoze kiriya cyaha.

Urukiko rwahanaguyeho ibyaha abaregwa, rwategetse ko barekurwa ndetse n’indishyi zari zaciwe abaregwa bagombaga guha uriya mukobwa wavugwagaho gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, zikuweho.

Ubushinjacyaha bwatangiye kuburana n’abaregwa muri 2019, bwavugaga ko mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 09 Kanama 2019 Ntezirembo yari yakuye Cyuzuzo mu kabari amujyana iwe mu icumbi amuhatira gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato, agamije kumwanduza Virusi itera SIDA na Sifirisi.

Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko Niyomugabo Eric yabaye icyitso muri kiriya cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru