Muhanga: Padiri wafashwe ashaka gutoroka ashinjwa gusambanya umuhungu yagizwe umwere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Padiri Habimfura Jean Baptiste wari ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu, yahanaguweho icyaha n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahise rutegeka ko arekurwa.

Padiri Habimfura Jean Baptiste yari yatawe muri yombi muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021 ubwo yafatirwaga ku mupaka wa Rusumo bivugwa ko yariho agerageza kwambuka agana muri Tanzania ashaka gutoroka.

Izindi Nkuru

Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaza ko Padiri Habimfura Jean Baptiste yakekwagaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko wakoreraga Abapadiri muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi.

Ubushinjacyaha bwaregaga Padiri Habimfura Jean Baptiste kuba yarasambanyije uwo muhungu inshuro ebyiri mu gihe Padiri we yahakanaga ibyo ashinjwa byose avuga ko ari ibihimbano.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishaga uyu wihaye Imana, rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, rwanzuye ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kidafite ishingiro kuko nta bimenyetso bifatika byatanzwe.

Urukiko rwahise rwemeza ko ruhanaguyeho ibyaha uregwa, rutegeka ko arekurwa aho yari afungiye muri Gereza ya Muhanga.

Padiri Habimfura Jean Baptiste wari umaze amezi icumi (10) atawe muri yombi, yahise arekurwa aho bamwe mu Bihayimana bari baje kumwakira ubwo yarekurwaga.

Bagenzi be baje kumwakira ubwo yarekurwaga

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru