Muhoozi yagaragaje akamuri ku mutima nyuma yo kongera kuganira na Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bya gisirikare, General Muhoozi Kainerugaba, wari umaze iminsi ari mu ruzinduko rwihariye mu Rwanda, yavuze ko yishimiye ibiganiro byiza yagiranye na Perezida Paul Kagame.

General Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 15 Ukwakira 2022, aje mu ruzinduko rwe rwihariye yanagiriye hanze bwa mbere kuva yakurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Izindi Nkuru

Uyu musirikare ukomeye muri Uganda wagize uruhare mu kubura umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda, tariki 16 Ukwakira 2022 yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye.

Umukuru w’u Rwanda kandi yanatembereje General Muhoozi mu rwuri rwe aho yari kumwe n’itsinda ry’abo bazanye mu Rwanda barimo umunyamakuru Andrew Mwenda wanagabiwe Inka na Perezida Kagame.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022, ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwa General Muhoozi Kainerugaba mu Rwanda, yongeye kwakirwa n’Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame mu biro bye.

Muhoozi akimara kugera muri Uganda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’ibiganiro byiza bagiranye.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Muhoozi yagize ati “Nishimiye kugaruka mu rugo nyuma y’urundi ruzinduko rwo gusura u Rwanda rutemba ibyiza, ndetse n’ibindi biganiro byimbitse kandi byiza nagiranye na Data wacu w’intagarugero Nyakubahwa Paul Kagame.”

Kuva uyu mwaka watangira, General Muhoozi amaze kugirira uruzinduko mu Rwanda inshuro eshatu zirimo urwo yahagiriye muri Mutarama uyu mwaka rwanakurikiwe n’impinduka nziza mu mubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo igitotsi.

Muri Werurwe kandi yongeye kugenderera u Rwanda aho yanatangaje ko umubano w’Ibihugu byombi ukomeje kurushaho kujya mu nzira nziza.

Nyuma yo kongera gusura u Rwanda muri uru ruzinduko rwa gatatu, General Muhoozi, mu butumwa bwe yakomeje ashimangira ko umubano w’ibi Bihugu byombi ubu ugeze ahatajegajega.

Yagize ati “Umubano wa Uganda n’u Rwanda ni ntayegayezwa! Imana ihundagazeho imigisha Ibihugu byacu by’ibivandimwe.”

General Muhoozi yagendereye u Rwanda muri uru ruzinduko rwa gatatu, nyuma y’iminsi micye akuwe ku nshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, ariko azamurwa mu mapeti akurwa ku rya Lieutenant General, ahabwa irya General risumba ayandi mu gisirikare.

Muhoozi kandi yanitabiriye Car Free Day ari kumwe na Perezida Paul Kagame
Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko yakiriwe na Perezida Paul Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru