Tuesday, July 14, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Muhoozi yazamuwe mu mapeti yamburwa umwanya yari afite muri UPDF

Muhoozi yazamuwe mu mapeti yamburwa umwanya yari afite muri UPDF

Muhoozi Kainerugaba yazamuwe mu mapeti, ahabwa irya General ari na ryo riruta ayandi yose, ariko yamburwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda.

Ni amavugurura yakozwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, wazamuye uyu muhungu we mu mapeti ariko akamwambura inshingano yari afite.

General Muhoozi Kainerugaba, yasimbuwe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, na Gen Kayanja Muhanga na we wazamuwe mu mapeti akuwe ku rya Maj Gen agahabwa irya Lieutenant General.

Muhoozi asimbuwe kuri uyu mwanya nyuma y’amasaha macye ashyize kuri Twitter ubutumwa bwateje impagarara avuga ko we n’igisirikare cya Uganda, bafata Kenya mu byumweru bibiri gusa.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 7 =