Abantu batandatu batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibyana bitatu by’intare ubwo bari mu muhanda wa Kasenga mu bilometero bicye uvuye i Lubumbashi mu Ntara ya Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba bantu batandatu bafashwe mu cyumweru gishize tariki 08 Kanama 2025, boherejwe ku biro by’Ubushinjacyaha bw’Urukiko rwisumbuye rwa Lubumbashi kugira ngo basobanure aho bari bakuye ibyo bibwana by’Intare ziri mu nyamaswa zirinzwe muri Pariki ya Lubumbashi.
Gusa Jean-Claude Binemo ushinzwe kuvura inyamaswa muri iyi pariki ya Lubumbashi, avuga ko ubwoko bw’intare z’umweru zafatanywe aba bantu, zitaba muri DRC, ku buryo bashobora kuba bari bakuye biriya bibwana hanze y’Igihugu.
Ni mu gihe ibi byana by’intare byafatanywe aba bantu bari mu maboko y’ubutabera, inzego zahise zifata icyemezo ko bishyirwa muri iyi pariki ya Lubumbashi kugira ngo bigaburirwe mu gihe hakiri gushakwa amakuru y’aho byaturutse.
Bimwe mu bigomba kuburanishwa kuri aba bantu, harimo kureba niba bari bafite ibyangombwa bibemerera gutunga cyangwa gutwara izo nyamaswa.
Uyu muvuzi w’inyamaswa muri Pariki ya Lubumbashi ashimangira ko Intare iri mu nyamaswa zicunzwe. Aho umuntu yemererwa kuyitunga cyangwa kuyicuruza ari uko abifitiye uruhushya.
Dr Jean-Claude Binemo yatangaje kandi ko umuntu wese wifuza korora cyangwa kwinjiza muri DRC intare agomba kuba afite uruhushya mpuzamahanga ruzwi nka CITES rutangwa n’Umuryango ICCN.
RADIOTV10