• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

radiotv10by radiotv10
06/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwamaganye bwivuye inyuma ibitero y’ibisasu bya rutura bimaze iminsi biraswa bituruka ku butaka bw’u Burundi, rigira inama iki Gihugu kuva muri ubu bufatanye kuko bwari bukwiye kwita ku baturage babwo kuko bakeneye imibereho myiza.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu nyuma y’iminsi hari ibitero by’ibisasu biraswa mu bice binyuranye byo muri Kivu y’Epfo byumwihariko muri Kamanyola.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, rivuga ko iri Huriro rimenyesha Abanyekongo ndetse n’abatuye aka karere kose, n’umuryango mpuzamahanga ko hashize iminsi itatu haraswa ibi bisasu biturutse ku butaka bw’u Burundi.

Yavuze ko ibi bisasu “bihitana abagore n’abana, bikomeretsa abaturage benshi, kandi bigasenya inzu, amashuri n’amavuriro.”

Kanyuka akomeza agira ati “Muri icyo gihe, ibitero byakozwe n’indege z’intambara, indege zitagira abapilote, n’ibisasu bikomeye byibasiye uduce dutuwe cyane twa Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo bitegurirwa ku butaka bw’u Burundi.”

Yavuze ko ibi bikorwa bishya bihamya umugambi mubisha w’ubutegetsi bwa Congo bugamije kurimbura Abanyekongo bo mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Ati “AFC/M23 iramagana yivuye inyuma ibi bitero by’iterabwoba byakozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa n’inshuti yabwo y’u Burundi, byahitanye abantu 23 ndetse bigakomeretsa inkomere nyinshi.”

Yavuze kandi ko ibi bitero byatumye hari Abaturage benshi bava mu byabo bahungira mu bice binyuranye birimo i Bukavu ndetse no mu Rwanda, ndetse ko bigize ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Iri Huriro rivuga ko rikomeje intego yaryo yo guhagarara ku ruhande rw’abaturage, kandi ko “ryamagana byimazeyo uruhare rw’u Burundi mu ntambara ya Congo, mu gihe urugamba rwacu rugamije kurengera uburenganzira bw’abaturage bacu.”

Kanyuka akagira ati “U Burundi bwagakwiye kuba bushyira imbaraga zabwo mu kunoza imibereho y’abaturage babwo.”

Imirwano yakajije umurego mu gace ka Kamanyola, mu gihe muri iki cyumweru hasinywe amasezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda yashyiriweho umukono i Washington D.C. agamije kurangiza iyi ntambara.

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 10 =

Previous Post

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Next Post

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y'inzego z'umutekano mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.