Umugabo w’imyaka 70 y’amavuko wo mu Karere ka Musanze, wavurirwaga muri CHUK nyuma yo gukomeretswa n’imbogo yatorotse mu Birunga, byamanyekanye ko yitabye Imana.
Inkuru y’isanganya ry’umugabo wakomerekejwe n’imbogo zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zikajya mu baturage mu bice binyuranye birimo ibyo mu Murenge wa Shingiro n’uwa Musanze mu Karere ka Musanze, yamenyekanye ku wa Gatandatu.
Imwe muri izi mbogo ebyiri, yakomerekeje bikomeye umugabo witwa Semivumbi Felicien w’imyaka 70 ahita ajyanwa mu Bitaro.
Izo mbogo ebyiri na zo kubera ibyo zari zimaze gukora kandi bigaragara ko ziteje impungenge mu baturage, na zo zahise ziraswa zirapfa.
Semivumbi wari uri kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022 nyuma y’umunsi umwe, akomerekejwe n’iyi mbogo.
Mbere yo kujyanwa muri CHUK, yabanje kujyanywa mu Bitaro bya Ruhenderi ariko bahita bamworohereza muri CHUK kubera uburyo yari yakomeretse bikabije.
Urupfu rwa nyakwigendera rwemejwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, wavuze ko yaguye muri CHUK mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Nzeri 2022.
Uyu muturage yishwe n’Imbogo nyuma y’amezi macye izi nyamaswa zishe undi kuko mu mpera za Gicurasi, uwitwa Mukarugwiza Agnes w’imyaka 34 wo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, na we yitabye Imana nyuma yo gukomeretswa bikabije n’Imbogo yari yatorotse mu Birunga.
RADIOTV10