Musanze: Bubakiwe Biogaz bizezwe no kuzahabwa Inka barategereza amaso ahera mu kirere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Gatovu uherereye mu Kagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, bavuga ko bubakiwe ibigega bya biogaz bizezwa no kuzahabwa Inka ariko imyaka ibaye itanu batarazihabwa.

Uyu mudugudu w’ikitegererezo wubatswe mu byiciro bibiri ndetse abatujwe mu cyiciro cya mbere bawumazemo imyaka 5 bemerewe guhabwa inka 2 kugira ngo babashe gukoresha neza biogaz bari bubakiwe.

Izindi Nkuru

Baje guhabwa Inka imwe ariko bakavuga ko idashobora kubahaza mu kubona amase yo kwifashisha muri Biogaz none ubu inyinshi ntizikora.

Umwe yagize ati “Biogaz yarahagaze, byarapfuye ntabwo bikora”

Naho imiryango 20 yubakiwe mu cyiciro cya kabiri imazemo imyaka 3, yo ivuga ko itigeze ihabwa inka n’imwe kandi yarubakiwe biogas.

Umwe yagize ati “Ntabwo tuyicana kubera ko tutagira amase kandi amase ni yo acana biogas.”

Aba baturage bavuga ko bagorwa no kubana ibyo batekesha kuko bakoresha ibyatsi bagenda bashakisha mu bihuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier avuga ko hari gahunda yo kugenda bareba ibibazo bya biogaz cyane cyane muri iyi midugudu yubakiwe abatishoboye kugira ngo bishakirwe umuti.

Yavuze ko uyu mwanzuro wavuye mu nama yahuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Uturere yigaga ku bibazo biri mu midugudu y’ikitegererezo birimo n’iki cya Biogaz.

Ati “Icyo kibazo na cyo cyavuzweho hatangwa umurongo ko REG izegera ubuyobozi bw’Akarere bakagenda bareba aho Biogaz noneho abatekinisiye b’Akarere babifite mu nshingano bakagenda bareba aho ziri bakareba izishobora gusanwa.”

Uyu muyobozi avuga ko izidakoreshwa kubera kubura amase, abaturage na bo basabwa kwishakamo ibisubizo na bo bakagira uruhare rwabo.

Nyuma y’uko inshingano zo gukurikirana gahunda ya Biogaz zeguriwe Uturere muri 2016 ndetse sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG igahabwa inshingano zo gutanga ubufasha mu bya tekiniki, raporo y’igenzura ry’umwaka wa 2019-2020, igaragaza ko 52% bya biogaz zubatswe zidakora.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru