Musanze: Urujijo ku rupfu rw’umugabo basanze ku Kagari yapfuye yavuye amaraso

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwakoraga akazi ko kurara izamu, bamusanze ku Biro by’Akagari ka Kabeza ko mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yapfuye, aho bamwe babanje gukeka ko yaba yivuganywe n’abagizi ba nabi, abandi bakavuga ko yishwe n’uburwayi yari asanganywe.

Uyu musaza w’imyaka 60 y’amavuko, bamusanze yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022.

Izindi Nkuru

Hari abahise bakeka ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi, gusa ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze buvuga ko iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB rigaragaza ko ashobora kuba yazize uburwayi yari asanganywe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard yagize ati bishoboka kuba yazize uburwayi kuko nta gikomere kimugaragaraho ku mubiri hose. Bishoboka ko umuntu yaba afite ubundi burwayi kandi no mu makuru abaturage baduhaye ni uko yari asanzwe arwaye.”

Umurambo wa nyakwigendera, nta gikomere bawusanganye ahubwo yari afite amaraso ku munwa.

Umukozi usanzwe ukora amasuku ku Biro by’Akagari wahazindukiye, ni we wabonye uyu musaza aryamye yapfuye, ahita abimenyesha abayobozi na bo bakihutira kugera ndetse n’inzego zishinzwe iperereza.

Umubiri w’uyu musaza, wahise ujyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma undi uhabwe umuryango wa nyakwigendera, uwushyingure.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyahitanye nyakwigendera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru