Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mushikiwabo yongeye gusetsa abantu akoresha imvugo igezweho mu bato b’i Kigali

radiotv10by radiotv10
23/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Mushikiwabo yongeye gusetsa abantu akoresha imvugo igezweho mu bato b’i Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo yongeye gusetsa abantu, kubera imvugo yakoresheje ashimira abamushimiye kuba yongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango, ati “Abachou b’iwacu mbashimiye byimazeyo.”

Mu mpera z’icyumweru gishize, Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF muri manda ya kabiri mu matora yabereye i Djerba muri Tunisie mu Nteko Rusange y’uyu muryango.

Uyu munyarwandakazi wari umaze imyaka ine ayobora uyu muryango, yongeye kugirirwa icyizere, ashyigikirwa n’Ibihugu byose dore ko yari umukandida rukumbi.

Bamwe mu Banyarwanda ndetse n’abandi bo mu Bihugu bigize OIF barimo n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, bashimiye Mushikiwabo ku bwo kongera gutorerwa uyu mwanya muri manda ya kabiri.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022, Mushikiwabo yageneye ubutumwa Abanyarwanda bamwifurije ishya n’ihirwe ku bwo kongera gutorerwa kuyobora OIF.

Yabashimiye akoresheje imvugo igezweho mu bakiri bato bo mu Rwanda, ati “Abachou b’iwacu muraho! Mbashimiye byimazeyo ubutumwa bwiza mwakomeje kungezaho maze gutorerwa mu ihuriro ry’i Djerba rya 2022 kongera kuyobora Francophonie.”

Yakomeje agira ati “Nezezwa kandi ngaterwa ingufu mu mirimo nkora nuko mfite iwacu. Twikomereze imihigo rero ibindi ni ibibazo bishobora gukemurwa.”

Iri jambo ‘Abachou’ yaryize muri Nzeri ubwo yari yaje mu Rwanda mu muhango wo kwita izina Abana b’Ingagi waberye i Kinigi mu Karere ka Musanze na we akaba yari yise umwana umwe mu biswe.

Icyo gihe na bwo yari yashyize ubutumwa kuri Twitter atangiza ijambo ‘ab’iwacu’, umwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga amubwira ko aho yanditse ‘ab’iwacu’ basigaye bavuga ngo “Abachou”.

Icyo gihe Mushikiwabo ubwo yasubiraga mu nshingano ze, yamenyesheje abantu ko yageze imahanga, agenera ubutumwa urubyiruko ko arushimira urwenya bari bagiranye kubera iri jambo yari amaze kwiga, asoza arisanisha n’izina rye, ati “Mushikiwabachouuuu.”

Mushikiwabo ubwo yitabiraga umuhango wo Kwita Izina (Photo/RBA)

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 19 =

Previous Post

Nyagatare: Ukurikiranyweho gusambanya abana b’abahungu 10 n’umukobwa 1 harakekwa icyo yabashukishaga

Next Post

M23 yafatiwe ibyemezo bikarishye birimo ibyo igomba gukora bigenzurwa na FARDC

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yafatiwe ibyemezo bikarishye birimo ibyo igomba gukora bigenzurwa na FARDC

M23 yafatiwe ibyemezo bikarishye birimo ibyo igomba gukora bigenzurwa na FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.