Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Ntara y’Amajyepfo, bagaragarije umukandida wa FPR-Inkotanyi iterambere bagezeho kubera we, bamusezeranya ko bazabimwitura igihe bazaba bagiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bakazamutora 100%.
Ni mu gikorwa cyo kwiyamamaza k’Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena yakomereje mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko mu Karere ka Nyamagabe ahari hateraniye abaturage ibihumbi 120 barimo n’abari baturutse mu tundi Turere turimo aka Nyaruguru.
Munyantwali Alphonse, umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi wavuze mu izina ry’abo muri aka gace, yagaragaje ibyagezweho muri iyi myaka 30 ishize, birimo ibikorwa by’iterambere byivugira, mu gihe aka gace kari mu twari twarasigaye inyuma.
Ati “Ntabwo twibagirwa ko twigeze kwitirirwa ibitebo. Umuntu akitwa izina ashingiye ku gitebo. Nyakubahwa ibyo mwarabidukijije, turabashimiye, ubu turitirirwa amajyambere, turitirirwa ibikorwa, turabitirirwa nyakubahwa Chairman.”
Yavuze ko aka gace kahoze gafite ubutaka busharira kateza imyaka, none ubu kubera politiki nziza yo kuzamura ubuhinzi, yatumye aka gace kari mu dukungayeho kugira ubuhinzi bw’ibihingwa ngengabukungu byahinduriye benshi imibereho.
Ati “Ubu butaka bwashariraga, ubu butatse amaterase, butase icyayi n’inganda zacyo, butatse ikawa n’inganda zayo, ikirere ni intsinga z’amashanyarazi zigana mu ngo zacu,…”
Ibikorwa remezo na byo ubu ni byose, by’umwihariko imihanda ya kaburimbo, aho Akarere ka Nyaruguru ubu kagezemo umuhanda w’umukara w’ibilometero birenga 60.
Ati “Iyi misozi itatse amavuriro meza mwaduhaye nyakubahwa Chairman, itatse amashuri meza, gahunda nziza zidaheeza n’umwe ziva ku mwana ukiri mu nda, na nyina umutwite, kugeza ku basaza n’abakecuru muri gahunda yo kubaherecyeza.”
Kimwe n’urubyiruko kandi, Munyantwali yavuze ko rwakuriye mu Gihugu kiruha byose, rugakura neza yaba mu gihagararo no mu bwonko, none ubu rwiteguye gukomeza guteza imbere Igihugu cyarwo.
Ati “Mwaduhaye ibyuzuye, ntitwabaha ibicagase. Tujya twumva hari abavuga ngo za 80% ngo ni amajwi menshi, twebwe tuzamutora twese, ababara bazatubwira, ariko natwe imibare turayizi, iyo twamutoye twese, bigomba kuba 100%.”
Munyantwali yizeje Umukandida wa FPR-Inkotanyi ko abatuye aka gace bazirikana ibyiza bagejejweho n’imiyoborere ye, bityo ko kubimwitura ntakundi uretse kuzamuhundagazaho amajwi.
RADIOTV10