Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mwaduhaye ibyuzuye ntitwabaha ibicagase- Abo mu Majyepfo bahaye Umukandida wa FPR isezerano ryuzuye

radiotv10by radiotv10
28/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Mwaduhaye ibyuzuye ntitwabaha ibicagase- Abo mu Majyepfo bahaye Umukandida wa FPR isezerano ryuzuye
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Ntara y’Amajyepfo, bagaragarije umukandida wa FPR-Inkotanyi iterambere bagezeho kubera we, bamusezeranya ko bazabimwitura igihe bazaba bagiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bakazamutora 100%.

Ni mu gikorwa cyo kwiyamamaza k’Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena yakomereje mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko mu Karere ka Nyamagabe ahari hateraniye abaturage ibihumbi 120 barimo n’abari baturutse mu tundi Turere turimo aka Nyaruguru.

Munyantwali Alphonse, umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi wavuze mu izina ry’abo muri aka gace, yagaragaje ibyagezweho muri iyi myaka 30 ishize, birimo ibikorwa by’iterambere byivugira, mu gihe aka gace kari mu twari twarasigaye inyuma.

Ati “Ntabwo twibagirwa ko twigeze kwitirirwa ibitebo. Umuntu akitwa izina ashingiye ku gitebo. Nyakubahwa ibyo mwarabidukijije, turabashimiye, ubu turitirirwa amajyambere, turitirirwa ibikorwa, turabitirirwa nyakubahwa Chairman.”

Yavuze ko aka gace kahoze gafite ubutaka busharira kateza imyaka, none ubu kubera politiki nziza yo kuzamura ubuhinzi, yatumye aka gace kari mu dukungayeho kugira ubuhinzi bw’ibihingwa ngengabukungu byahinduriye benshi imibereho.

Ati “Ubu butaka bwashariraga, ubu butatse amaterase, butase icyayi n’inganda zacyo, butatse ikawa n’inganda zayo, ikirere ni intsinga z’amashanyarazi zigana mu ngo zacu,…”

Ibikorwa remezo na byo ubu ni byose, by’umwihariko imihanda ya kaburimbo, aho Akarere ka Nyaruguru ubu kagezemo umuhanda w’umukara w’ibilometero birenga 60.

Ati “Iyi misozi itatse amavuriro meza mwaduhaye nyakubahwa Chairman, itatse amashuri meza, gahunda nziza zidaheeza n’umwe ziva ku mwana ukiri mu nda, na nyina umutwite, kugeza ku basaza n’abakecuru muri gahunda yo kubaherecyeza.”

Kimwe n’urubyiruko kandi, Munyantwali yavuze ko rwakuriye mu Gihugu kiruha byose, rugakura neza yaba mu gihagararo no mu bwonko, none ubu rwiteguye gukomeza guteza imbere Igihugu cyarwo.

Ati “Mwaduhaye ibyuzuye, ntitwabaha ibicagase. Tujya twumva hari abavuga ngo za 80% ngo ni amajwi menshi, twebwe tuzamutora twese, ababara bazatubwira, ariko natwe imibare turayizi, iyo twamutoye twese, bigomba kuba 100%.”

Munyantwali yizeje Umukandida wa FPR-Inkotanyi ko abatuye aka gace bazirikana ibyiza bagejejweho n’imiyoborere ye, bityo ko kubimwitura ntakundi uretse kuzamuhundagazaho amajwi.

Ab’i Nyamagabe bizeje Perezida kuzamutora 100%

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 13 =

Previous Post

Ibirambuye ku mpanuka yahitanye bane mu bari bagiye kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi

Next Post

MTN Rwanda Hosts their 2024 Annual General Meeting and Announces Strategic Resolutions and Dividend Payouts

Related Posts

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

IZIHERUKA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho
MU RWANDA

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN Rwanda Hosts their 2024 Annual General Meeting and Announces Strategic Resolutions and Dividend Payouts

MTN Rwanda Hosts their 2024 Annual General Meeting and Announces Strategic Resolutions and Dividend Payouts

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.