N’ab’i Bweyeye babimenye…Ibitari byitezwe mu Gikombe cy’Isi byabaye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku nshuro ya mbere, Ikipe y’Igihugu cyo ku Mugabane wa Afurika, yanditse amateka ikandagiza ikirenge muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi dore ko iyari yarageze kure yari yarinjiye muri 1/4.

Ni Maroc yanditse aya mateka isezerera kizigenza muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo na bagenzi be, batahiye muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi nyuma yo gutsindwa 1-0 n’iyi kipe yo ku Mugabane wa Afurika.

Izindi Nkuru

Kuva ku barabu kumanuka ku birabura ba hano mu Rwanda barimo n’ab’i Gikundamvura mu Karere ka Rusisi ndetse n’ab’i Busasamana i Rubavu, kuzamuka i Burayi i Bruxelles, n’izindi ngunzi zose z’Isi, bamenye iyi nkuru y’ibyabereye muri Qatar, ko Maroc yasezereye Portugal.

Byari amarira adakama kuri kizigenza Cristiano Ronaldo ubwo yari amaze gusezererwa na Maroc, na none ariko ari ibyishimo by’igisagirane ku Banyafurika benshi.

Ikipe ya Maroc yakoze aya mateka n’ubundi ibanje kwisasira amakipe y’ibindi Bihugu by’ibigugu muri ruhago, nka Espagne yasezereye muri 1/8.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru