Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ngororero: Abanyeshuri batwitse ibitanda bakatiwe imyaka 5…Ababyeyi bati “Ubutabera bwihanukiriye”

radiotv10by radiotv10
31/12/2021
in MU RWANDA
0
Ngororero: Abanyeshuri batwitse ibitanda bakatiwe imyaka 5…Ababyeyi bati “Ubutabera bwihanukiriye”
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwo hasozwaga umwaka w’amashuri wa 2020-2021 humvikanye ibikorwa bitandukanye bigayitse byakozwe na bamwe mu banyeshuri bari basoje ibyiciro bitandukanye byanatumye abigaga mu ishuri ryo muri Ngororero batabwa muri yombi ubu bakaba bakatiwe gufungwa imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri umwe.

Abakatiwe ni Ihimbazwe Pontien, Mahoro Emmanuel, Munyabugingo Jean De Dieu, Mwema Mwizerwa Adolphe, Ndayishimiye Sammy na Rurangwa Gasore Christian bose bahamijwe icyaha cyo gusenya inyubako utari nyirayo no kwangiza ikintu cy’undi.

Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bamwe mu babyeyi bakimenya imyazuro y’urukiko, bavuga ko ubutabera bwihanukiriye bityo ko bwari bukwiye guca inkoni izamba.

Umwe mu babyeyi wageze ku cyicaro cy’urukiko aje kureba imyanzuro y’uru rubanza rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, avuga ko yatunguwe no kumva Umucamanza amubwira ko abana babo bakatiwe biriya bihano.

Ati “Yabimbwiye numva ndikanze cyane kuko njye ibyo bintu yari avuze ntabwo nari mbyiteguye habe na gato, ndamubwira nti ‘ngo iki?’ arambwira ngo ‘ni uko bimeze ngo abana banyu mugomba kujya mubashyira kuri discipline [ahita aturika ararira].”

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri nabaye nk’ufashwe n’amashanyarazi ndicara mu ntebe ibyakurikiyeho nahise numva mfashwe n’ikiniga.”

Aba banyeshuri bagarutsweho cyane mu mpera za Nyakanga 2021 ubwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaraga amafoto n’amashusho y’abanyeshuri batandukanye barangije ayisumbuye n’abarangije icyiciro rusange cyayo bagaragaye bakora ibikorwa bidahwitse bishimira iyo ntambwe.

Bamwe bagaragaye bacagaguye amakayi n’imyenda y’ishuri yabo, abandi bari gutwika amakayi bigiragamo.

Aba bigaga mu ishuri rya ESECOM Rusano, riherereye mu Kagari ka Gatega, Umurenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, tariki tariki ya 29 Nyakanga 2021, bo banatwitse ibikoresho by’ishuri birimo ibitanda, banamenagura ibirahuri by’inzugi z’amashuri, banasenya uruzitiro rw’aho barara.

Batandatu bahise batabwa muri yombi ndetse bari bamaze iminsi bakurikiranwa n’inzego z’ubutabera, ubu zamaze kubahamya ibyaha bashinjwaga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − fourteen =

Previous Post

Guturitsa urufaya rw’ibishashi hasozwa umwaka byahagaritswe kubera COVID yakamejeje

Next Post

Imikino yahagaritswe, Amavubi ahabwa umwihariko

Related Posts

RUHANGO: RBC ivuga ko amaraso aramutse agurishijwe nta mu rwayi wakwigondera ikiguzi

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

by radiotv10
25/05/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko umwe mu bantu babiri bakekwaho kwiba ihene mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango,...

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

by radiotv10
25/05/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuye i Doha muri Qatar aho yagiriraga uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri iki Gihugu, rwaranzwe n'ibikorwa...

Wari uzi ko buri mwaka miliyari 2Frw zitikirira mu gusimbuza inote zishaje mu Rwanda?

Bane bakoreraga SACCO y’Umurenge barimo uwari umuyobozi wayo bafungiye miliyoni 88Frw

by radiotv10
25/05/2026
0

Abantu bane bari abakozi ba SACCO y’Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku magambo rutwitsi y’Umudipolomate w’u Burundi wavuze ko u Rwanda rutewe ntakibazo abibonamo

by radiotv10
25/05/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bibabaje kubona Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi avuga amagambo rutwitsi ko...

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Eng.-Minister Nduhungirehe Reacts to Burundian Diplomat’s Remarks Supporting Possible Attack on Rwanda

by radiotv10
25/05/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, has said it is disturbing to see the Burundian...

IZIHERUKA

RUHANGO: RBC ivuga ko amaraso aramutse agurishijwe nta mu rwayi wakwigondera ikiguzi
MU RWANDA

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

by radiotv10
25/05/2026
0

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

25/05/2026
Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

25/05/2026
Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

25/05/2026
Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

25/05/2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

25/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imikino yahagaritswe, Amavubi ahabwa umwihariko

Imikino yahagaritswe, Amavubi ahabwa umwihariko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.