Ngororero: Abanyeshuri batwitse ibitanda bakatiwe imyaka 5…Ababyeyi bati “Ubutabera bwihanukiriye”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubwo hasozwaga umwaka w’amashuri wa 2020-2021 humvikanye ibikorwa bitandukanye bigayitse byakozwe na bamwe mu banyeshuri bari basoje ibyiciro bitandukanye byanatumye abigaga mu ishuri ryo muri Ngororero batabwa muri yombi ubu bakaba bakatiwe gufungwa imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri umwe.

Abakatiwe ni Ihimbazwe Pontien, Mahoro Emmanuel, Munyabugingo Jean De Dieu, Mwema Mwizerwa Adolphe, Ndayishimiye Sammy na Rurangwa Gasore Christian bose bahamijwe icyaha cyo gusenya inyubako utari nyirayo no kwangiza ikintu cy’undi.

Izindi Nkuru

Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bamwe mu babyeyi bakimenya imyazuro y’urukiko, bavuga ko ubutabera bwihanukiriye bityo ko bwari bukwiye guca inkoni izamba.

Umwe mu babyeyi wageze ku cyicaro cy’urukiko aje kureba imyanzuro y’uru rubanza rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, avuga ko yatunguwe no kumva Umucamanza amubwira ko abana babo bakatiwe biriya bihano.

Ati “Yabimbwiye numva ndikanze cyane kuko njye ibyo bintu yari avuze ntabwo nari mbyiteguye habe na gato, ndamubwira nti ‘ngo iki?’ arambwira ngo ‘ni uko bimeze ngo abana banyu mugomba kujya mubashyira kuri discipline [ahita aturika ararira].”

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri nabaye nk’ufashwe n’amashanyarazi ndicara mu ntebe ibyakurikiyeho nahise numva mfashwe n’ikiniga.”

Aba banyeshuri bagarutsweho cyane mu mpera za Nyakanga 2021 ubwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaraga amafoto n’amashusho y’abanyeshuri batandukanye barangije ayisumbuye n’abarangije icyiciro rusange cyayo bagaragaye bakora ibikorwa bidahwitse bishimira iyo ntambwe.

Bamwe bagaragaye bacagaguye amakayi n’imyenda y’ishuri yabo, abandi bari gutwika amakayi bigiragamo.

Aba bigaga mu ishuri rya ESECOM Rusano, riherereye mu Kagari ka Gatega, Umurenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, tariki tariki ya 29 Nyakanga 2021, bo banatwitse ibikoresho by’ishuri birimo ibitanda, banamenagura ibirahuri by’inzugi z’amashuri, banasenya uruzitiro rw’aho barara.

Batandatu bahise batabwa muri yombi ndetse bari bamaze iminsi bakurikiranwa n’inzego z’ubutabera, ubu zamaze kubahamya ibyaha bashinjwaga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru