Ngororero: Bavuga ko Gare yabo ibasebya bagasaba ko itakomezwa kwitwa uko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, bavuga ko Gare yabo, ibatera ipfunwe kuko imeze nabi, mu gihe ubuyobozi buvuga ko aba baturage bashonje bahishiwe.

Iyi Gare ya Kabaya bigaragara ko ishaje cyane ndetse iyo uyitegereje neza ubona yaramazwe n’inkangu ku buryo hari abaturage bavuga ko idakwiye kwitwa Gare kuko iteye ipfunwe ahubwo ko ari ahantu hateganyijwe mu rwego rwo kwirwanaho nubwo bategereje ko babona igezweho ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Izindi Nkuru

Bamwe mu baturage bo muri aka gace, babwiye RADIOTV10 ko nubwo batuye mu cyaro ariko aha hantu hiswe gare hataberanye no kwitwa Gare.

Umwe yagize ati “Ni ntoya kandi ntabwo ivuguruye neza. Icya mbere Gare yacu ntifite ahantu abagenzi bugamira kandi iri ahantu hari mu mazi cyane.”

Aba baturage bavuga ko iyo umuntu agize ibyago imvura ikagwa ari muri iyi gare adashobora kubona aho yugama.

Undi ati “Niba imvura iguye uri hariya, uriruka ujye hariya, nusanga bahageze, unyagirwe.”

Aba baturage bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwabakorera Gare ijyanye n’igihe kugira ngo n’imodoka zitwara abagenzi zihaze ku bwinshi kuko hari n’izitahaza kubera uburyo hameze.

Undi muturajye ati “Ko icyo gihe Akarere kiyaranjaga, ubu Akarere kakaka kamaze gutuza, kadushakiye ahantu hagari imodoka zajya ziparika ukabona kuko ari Gare koko.”

Nubwo Atari ubwa mbere abaturage babwirwa n’ubuyobozi bw’aka Karere ko gare igiye kubakwa ariko bagategereza imyaka igashira indi igataha, buvuga ko abaturage bashonje bahishiwe.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick avuga ko ubuyobozi bwamaze kwakira ibaruwa y’abikorera bifuza kubaka iyi gare.

Ati “Iri gukorerwa inyigo kandi bamaze kwiga imigabane bagiye gushoramo.”

Ibi kandi byashimangiwe n’umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Ngororero unahamagarira abandi bashoramari kuza gushora imari muri uyu mushinga wo kubaka gare ya Kabaya izubakirwa rimwe n’isoko.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru