Nk’ukomoka ku barokotse ‘Holocaust’ icuraburindi mwanyuzemo ndaryumva- Ambasaderi wa Israel

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam yageneye ubutumwa u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko nk’ukomoka ku barokotse Jenoside Yakorewe Abayahudi, yumva ububabare bw’Abatutsi bahigwaga ijoro n’amanywa mu 1994.

Ambasaderi Ron Adam avuga ko Jenoside Yakorewe Abatutsi ari kimwe mu bikorwa bibi by’indengakamere byabaye ku Isi kubera ubugome yakoranywe igahitana abarenga miliyoni imwe mu minsi 100.

Izindi Nkuru

Ati “Ubuyobozi bwa Israel bwifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda mu gihe twibuka inzirakarengane zishwe.”

Yakomeje agira ati “Nk’Umuyahudi ukomoka ku barokotse Jenoside Yakorewe Abayahudi [Holocaust] numva uburyo bishengura ku kwimwa uburenganzira bw’ibanze, ugatotezwa, ugakorerwa iyicarubozo ukanicwa kubera uburyo wavutse utabihisemo.”

Ambasaderi Ron Adam avuga ko amateka u Rwanda rusangiye na Israel, yibutsa ingaruka z’ingengabitekerezo y’ivangura, urwanda ndetse n’ubuhezanguni bikigaragara mu Isi.

Ati “Kugira ngo bitazongera ukundi no gukumira ubu bwicanyi ahandi hose ku isi, tugomba gushyira hamwe mu guhamagarira Isi kubaha uburenganzira bushingiye ku bwoko, umuco ndetse n’imyemerere.”

Yasoje ashimira Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange uburyo banze guheranwa n’amateka ashaririye banyuzemo ahubwo bagaharanira kwiyubaka no kunga ubumwe, ubu bakaba bari mu mahoro n’ituze.

Ati “Bikaba biri no mu byo u Rwanda rutangaho urugero ku Isi nyuma y’imyaka 28 gusa habaye Jenoside.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru