Hari umuturage witwa Nsengiyumva Thadée wo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba mu kagari ka Gatunga, usaba ubufasha kuko amaze amezi icyenda yose arwaye indwara zirimo ibihaha, umutima na Prostate, ariko akaba yarabuze ubushobozi bwo kwivuza.
Nk’uko bigaragara mu muhambiro w’impapuro uyu mugabo ufite umugore umwe n’abana batatu yivurijeho, bigaragara ko yivuje henshi akagera no ku bitaro by’umujyi wa Kigali (CHUK), ariko ubushobozi bwe bukarangirira aho kuko n’ubusanzwe umuryango we utishoboye.
Nsengiyumva avuga ko n’ubwo afite ubwosungane mu kwivuza, yivuje akanagera muri CHUK ariko ubushobozi bwe bukagarukira aho kuko yasabwaga kwivuza yishyura 100%, bitewe n’uko ngo indwara arwaye zitavurizwa kuri mituele de Santé.
Ibi binashimangirwa n’umufasha we witwa Nyirahirwa Florence uvuga ko n’ubwo bafite ubwisungane bwo kwivuza, nyamara uburyo umugabo we arwaye bwatumye babwirwa ko Mituel de santé itamuvuza bityo basabwa kujya bigurira imiti hanze bandikirwaga na muganga.
“Umugabo wanjye yafashwe mu kwezi kwa cumi n’abiri kwo mu mwaka ushize, afatwa n’indwara tutazi abyimbagana umubiri wose, dutangira kujya kwa muganga ariko aho tugeze hose bakatubwira ko nta ndwara babona, nyuma baza kutubwira ko bamusuzumye bagasanga arwaye tifoyide.
Bamuteye inshinge ntibyagira icyo bitanga tubonye akomeje kuremba turazihagarika. Twarivuje ntaho tutageze na CHUK twarahageze, kandi uko twagendaga gutyo niko badusabaga kwigurira imiti hanze.” Florence
Nsengiyumva Thadée amaze amezi acyenda arwaye indwara yaburiye ubushobozi bwo kwivuza
Akomeza avuga ko umugiraneza uyu mugabo yakoreraga akazi k’izamu yabahaye amafaranga ibihumbi mirongo inani(80.000 FRW) yo kumucisha mu cyuma, bagasuzuma umubiri wose n’uko basanga arwaye ibihaha n’umutima, hakiyongeraho indwara ya Porositate.
Uyu muryango ugaragaza ko utishoboye, ngo wabonye ubushobozi burangiye wisunga ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ubuyobozi bw’akagari ka Gatunga buraza bujyana Thadée kwa muganga ariko nyuma bubabwira ko nta bushobozi buhari bwo kumuvuza buramugarura aryama mu rugo.
Asobanura ibi, Florence yunzemo ati ” Muri guma mu rugo nibwo nanjye nagiye gufata ibiryo nk’abandi, mbwira umukuru w’umudugudu uko mu rugo byatugendekeye ambwira ko azavugana n’akagari. Bwarakeye mbona ku kagari bohereje moto iraza imujyana kwa muganga i Nduba ariko uwamujyanye mbona arampamagaye ambwira ko basanze indwara arwaye zidafitiwe ubushobozi nuko ndamubwira nti mugarure aryame mu rugo nta kundi.”
Nyirahirwa Florence umufasha wa Nsengiyumva Thadée avuga ko bagowe no kubona ubushobozi
Umuryango wa Nsengiyumva ndetse n’abaturanyi be, baramutabariza basaba abagiraneza kumufasha akaba yabona ubuvuzi kuko kuba arembeye mu rugo birimo binagira ingaruka ku muryango wari ubayeho utunzwe n’uko yahagurutse agakora ariko ubu amezi akaba ageze mu icyenda, ibyanagize ingaruka ku bana bamwe banavuye mu ishuri.
Inkuru ya: Assoumani TWAHIRWA/Radio&TV10 Rwanda