Tuesday, September 10, 2024

Ntabwo amahoro yakwizana- Perezida Kagame yagaragaje ko Congo idakwiye kwigira ntibindeba mu bibazo byayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame avuga ko amahoro ari ingenzi mu karere nubwo hari aho akomeje kubura nko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yibutsa ko iki Gihugu ari cyo gifite mu biganza byacyo umuti w’ibibazo biriyo, aho gutegereza ko uzava ikantarange.

Perezida Paul Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda nshya, mu muhango witabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Bihugu binyuranye ku Mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame washimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere, yavuze ko ibyo bagezeho mu myaka 30 ishize, byose babikesha ubumwe bubatse, ndetse n’amahoro n’umutekano byagiye biba umusingi wabyo.

Yavuze ko nubwo bimeze gutya ariko hakiri ibibazo mu karere kimwe no ku Isi hose, bigenda birogoya urugendo abaturage baba barimo rwo kwiteza imbere no gushaka imibereho myiza.

Ati “Amahoro mu karere kacu ni ingenzi ku Rwanda, ariko hari aho akibuze by’umwihariko mu burasirazuba bwa DRC, ariko kandi ntabwo amahoro yatangwa n’uwo ari we wese aho yaba aturuka hose, kabone nubwo yaba ari umunyembaraga gute igihe cyose ugirwaho ingaruka n’icyo kibazo, adakora ibyo agomba gukora.”

Yakomeje agira ati “Bitagenze uko, ubuhuza bwose bwahawe abayobozi bo mu karere, ntabwo bwagera ku musasuro bwakagombye kugeraho.”

Yahise aboneraho gushimira Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço wahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba z’ubuhuza, ndetse na Perezida wa Kenya, William Ruto, kimwe n’abandi bagize ibyo bakora kandi bakomeje gukora mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ariko nanone yagaragaje ko uruhande rukwiye kuza imbere mu kugira icyo rwakora ari urugirwaho ingaruka n’ibi bibazo ubwarwo ndetse ko ari rwo rufite mu biganza byarwo umuti w’ibibazo.

Ati “Amahoro ntabwo yakwizana, twese tugomba kugira uruhare rwacu, kandi tugakora ibintu bizima mu rwego rwo kugira ngo tugere ku mahoro arambye, ntabwo ibi bishobora kubaho nk’impuhwe z’uwo ari we wese, kuba hari uwakora ibikenewe, kuba umuntu yagira amahoro n’uburenganzira bwe, ntabwo byava mu mpuhwe z’undi. Tugomba kumva ko ari ibiharanirwa kandi ari ko ihame, ni yo mpamvu iyo bitagenze gutyo abantu bahaguruka bakabirwanira.”

Perezida Kagame yagaragaje ko Igihugu gifite ibibazo nk’ibi gikwiye gufata iya mbere mu kubishakira umuti, kuko bigira ingaruka ku banyagihugu bacyo, kandi kikubahiriza uburenganzira bwabo.

Ati “Rero ntabwo hashobora kubaho amahoro, igihe hatubahirijwe uburenganzira bwabo. Ntabwo wabyuka mu gitondo ngo ufate umwanzuro wo gutangira kwambura uburenganzira bw’ubwengegihugu bamwe ngo wumve ko uzabivamo amahoro.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko igihe kigeze, abantu bakareba kure bagateganyiriza ahazaza h’Ibihugu byabo, bakirinda ko abazabakomokaho bazakomeza kubaho mu bibazo nk’ibi biri mu burasirazuba bwa Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts