Abatavuga rumwe na Leta ya Afurika y’Epfo, baravuga ko batumva uburyo akayabo k’amafaranga katikiriye mu bikorwa byoroheje byo gutunganya inzu z’abayobozi muri Guverinoma, birimo guhindura amarido no kwica udusimba tuba mu nzu, bakavuga ko hakwiye gukorwa iperereza.
Guverinoma y’iki Gihugu cya Afurika y’Epfo iherutse guhishura ko hagati ya 2019 na 2022, yishyuye arenga milliyoni 5 z’amadorali ya Amerika [arenga Miliyari 5 Frw] yashyizwe mu bikorwa byo gusana inyubako n’ibikorwa biri mu maboko y’abakozi ba Leta bo muri Guverinoma.
Ni amafaranga bivugwa ko yakoreshejwe mu bikorwa birimo nko gusimbuza amarido, yo mu nzu z’abaminisitiri, kuvugurura ibikoni byabo ndetse no gutera imiti yica ibinyenzi byo mu nzu.
IshyakaDemocratic Alliance (DA) riyoboye abatavuga rumwe na Leta muri iki Gihugu cya Afurika y’Epfo, rivuga ko hari ibisobanuro byatanzwe mu mikoreshereze y’aya mafaranga bidafutuste, bakavuga ko bitumvikana ukuntu Igihugu gitanga akayabo ngo kiri gusimbuza itara ryahiye mu nzu ibamo Minisitiri.
Aba batavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki Gihugu, bavuga ko aya yararigishijwe kuko ari menshi cyane ugereranyije n’ibyakozwe.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10