Thursday, July 23, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

Ntugaterere umukobwa ivi na gato- Inyigisho z’umukozi w’Imana Apôtre Gitwaza zasamiwe hejuru

Ntugaterere umukobwa ivi na gato- Inyigisho z’umukozi w’Imana Apôtre Gitwaza zasamiwe hejuru

Ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gucicikana amashusho y’inyigisho z’Umukozi w’Imana Apôtre Dr Paul Gitwaza Muhirwa, asaba abantu kudashidukira imwe mu migenzo irimo kugaragaza amafoto y’umugore utwite ndetse no gutera ivi ku basore basaba abakobwa ko bazabana, kuko ari imigenzo yadukanywe n’abakozi ba Satani.

Ni inyigisho Gitwaza yatanze kuri uyu wa Gatatu mu rusengero rwe Zion Temple mu isengesho ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Ingeso nziza no gukiranuka.”

Muri izi nyigisho, Gitwaza yavuze ko hari imigenzo y’imbaraga mbi za satani igenda yaduka mu bantu, ibakoresheje cyangwa se abantu bakayikorera batabizi kubera ibyo babonanye abayikorera.

Yatanze ingero z’ibyo abantu banyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo, avuga ko ubu hadutse ingeso z’abantu baba batwite bakajya kwifotoza, ubundi bagashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko hari n’ibyo abantu bashyira ku mbuga nkoranyambaga, bakaba bari gutumira imyuka mibi mu buzima bwabo, ari bo bayihamagariye.

Ati “Si ngombwa ngo abantu bamenye ko utwite, ngo upositinge kuri Instagram cyangwa kuki, Uriya mwana deja utangiye kumuteza intambara akiri mu nda.”

Yakomeje agira ati “Ikindi mbabwira gikomeye mutazi ariko cyatejwe imbere n’aba Satanists (abakorera satani) mwe muragikora abahungu. Guterera umukobwa ivi, ngo umwambike impeta. Biriya muba mukoze, uba ubaye under (munsi) y’imbaraga zindi, ni yo mpamvu mubona amago atacyubakwa ubu. Ntugaterere umukobwa ivi na gato.”

Uyu mukozi w’Imana yibukije abantu ibivugwa n’ijambo ry’Imana (Bibiliya) ko umuntu akwiye gupfukamira Imana yonyine.

Ati “Uriya ni umuco wazanywe n’abakorera Satani, yemerwa n’abakristu n’abana b’Imana, ntuzabikore ngo uterere umukobwa ivi. Yohana yari agiye guterera Malayika Ivi, Malayika aravuga ati ‘no no no’, ngo ‘ndi imbata mugenzi wawe’ ngo ‘ni Imana yonyine ipfukamirwa’.”

Gitwaza kandi yaboneyeho no kubwira abakobwa ko badakwiye kwemerera abahungu kubaterera amavi, avuga ko “Umuhungu naguterera ivi, jya umunya ko usenye. Uzahite uhaguruka uvuge uti ‘no no no, winterera ivi si ndi Imana’, uzabyange.”

Yavuze kandi ibi atari n’umuco w’Abanyarwanda kuko utigeze ukorwa n’ababyeyi babo, ahubwo ko wadukanywe n’abanyamahanga nko muri America, ariko na bo ingo zabo zitaramba, abenshi batandukana.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagiye bafata uduce tumwe tw’izi nyigisho, bagenda badusangiza abantu, bavuga ko ibyatangajwe na Gitwaza birimo ukuri, mu gihe hari n’abandi bavuga ko umuco ugenda ukura, bityo ko kuba umusore yaterera ivi umukobwa, nta byacitse birimo.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − ten =