Nyagatare: Abana 6 bamaze ibyumweru 2 bibana nyuma y’uko Se afunzwe bakabura na Nyina

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abana batandatu bo mu Kagari ka Shongi mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, baratabaza nyuma yo kumara ibyumweru bibiri bibana kuko Se yatawe muri yombi na Nyina bakaba batazi aho aherereye.

Aba bana bavuga ko Se ubabyara amaze iminsi atawe muri yombi kubera kwanga gusinya ku mpapuro zatezaga cyamunara umutungo we.

Izindi Nkuru

Aba bana kandi bavuga ko batazi aho Nyina aherereye kuko yahise agenda nyuma yo gutsindwa urubanza yarezwemo n’umuturanyi we ko yamusebeje mu ruhame byavuyemo kwishyura indishyi z’akababaro bituma hatezwa cyamunara inzu ifatanye n’isambu byabo

Bavugako badafite ibibatunga kuko aho bakabikuye hatejwe cyamunara bagasaba ubuyobozi kubafasha kuko babayeho nabi.

Umukuru muri bo avuga ko bikora ku munwa iyo hari umugiraneza wabagobotse ubundi bakabwirirwa cyangwa bakaburara kuko ubu ntakintu cyo kubatunga bafite ndetse ko nta n’uwakwemera ko amucaho incuro kuko adafite imbaraga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru