Bamwe mu baturage batuye mu bice by’icyaro mu Karere ka Nyamagabe, barasaba ubuyobozi ko imurikabikorwa risanzwe ribera ku rwego rw’Akarere ryajya rinabera mu Mirenge yabo, kugira ngo na bo babone amahirwe angana n’ay’abandi, ubuyobozi bukabizeza ko bizakorwa.
Ibi babitangaje mu mpera z’iki cyumweru ubwo mu Karere ka Nyamagabe haberaga imurikabikorwa ririmo abafatanyabikorwa batandukanye, abakora ibikorwa by’ubukungu birimo ubuhinzi, ubworozi, ubudozi, ubukorikori n’izindi serivisi. Nubwo ryitabiriwe n’abaturage benshi, hari abavuga ko kutabera mu mirenge y’icyaro bibabuza kuryitabira uko bikwiye, ndetse bikabangamira imikorere yabo, dore ko ahanini imurikabikorwa rifasha kumenyekanisha ibyo bakora.
Bamwe mu baturage bo mu mirenge yo mu cyaro bavuga ko urugendo rurerure n’amikoro make bituma batabasha kugera aho ribera, bigatuma bahomba amahirwe yo kumurika ibyo bakora no kumenya amahirwe ari mu karere kabo.
Kagabo Alexis, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Mushubi, yagize ati “Iyo imurikabikorwa ribereye kure yacu, ntitubasha kuhagera kubera ubushobozi buke. Turifuza ko ryajya ritwegerezwa tukabasha kumurika ibikorwa byacu no gushaka isoko.”
Abakora imishinga mito n’iciriritse bavuga ko imurikabikorwa ribafasha kubona abakiliya bashya no kungurana ibitekerezo n’abandi, ariko ko byarushaho gutanga umusaruro igihe ryajya rikorwa no mu mirenge y’icyaro.
Mukakamana Alice, ukora ubudozi mu Murenge wa Cyanika, na we asanga kwegerezwa imurikabikorwa byamufasha kubona abakiliya benshi. Ati “Dukorera mu byaro, kumenyekanisha ibyo dukora biratugora. Ridusanze hafi twabona amahirwe yo kwagura ibikorwa byacu no kumenya uko isoko rihagaze.”
Habimana Jean Claude, umworozi wo mu Murenge wa Gasaka, avuga ko imurikabikorwa rifasha kungurana ibitekerezo n’abandi bikazamura urwego rw’imikorere.
Yagize ati “Iyo duhuye n’abandi dukora kimwe, twungurana inama kandi tukagira ibyo twigira ku bandi. Ariko iyo ribereye kure, benshi muri twe dusigara inyuma.”
Uwamahoro Claudine, ukora ubukorikori mu Murenge wa Tare, ati “Twifuza ko hashyirwaho gahunda ihoraho yo kwegereza imurikabikorwa abaturage bose, kuko bituma n’abatari basanzwe bagira amahirwe yo kwigaragaza.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thadee, avuga ko hari gahunda iteganyijwe yo kuzajya begereza abaturage aho batuye imurikabikorwa.
Ati “Turateganya ko mu minsi iri imbere tuzajya dutegurira imurikabikorwa mu bice bitandukanye, atari mu mujyi gusa, kugira ngo rigere hose. Gusa ntibinabujijwe ko abafatanyabikorwa bo mu bice bitandukanye na bo bakwishyira hamwe bakaritegura bitabavunnye, tukabafasha mu kubiha umurongo kugira ngo bigende neza. Imurikabikorwa rifasha cyane cyane abikorera n’abafatanyabikorwa kumenyekanisha ibyo bakora no kwegera abaturage. Turimo kureba uko ryagenda rizenguruka imirenge mu byiciro bitandukanye, kugira ngo amahirwe arusheho kugera kuri bose.”
Abaturage basaba ko hashyirwaho gahunda irambye yo kujya rizenguruka imirenge yose, kugira ngo amahirwe arushaho gusaranganywa mu buryo bungana.
Bavuga ko nibishyirwa mu bikorwa, bizatuma iterambere rigera kuri bose, cyane cyane abatuye kure y’umujyi w’Akarere ka Nyamagabe.


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10







