• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kumenya aho ruhagaze mu ireme ry’uburezi ku Isi

radiotv10by radiotv10
24/02/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kumenya aho ruhagaze mu ireme ry’uburezi ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda ruhanze amaso isuzuma mpuzamahanga ry’ubumenyi n’ubushobozi by’abanyeshuri ryitwa PISA (Programme for International Student Assessment), rizagaragaza uko ireme ry’ubumenyi rihagaze ku ruhando mpuzamahanga. Iri suzuma rikorwa ku banyeshuri bafite imyaka 15 biga mu mashuri yisumbuye.

Ni isuzuma mpuzamahanga rigamije gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri bafite imyaka 15 mu gusoma, imibare na siyansi.

Iri suzuma rigamije gupima ubushobozi bw’abanyeshuri mu gukoresha ubumenyi bwabo mu buzima busanzwe, harebwa ibitekerezo byabo n’ubuhanga bafite bwo gukemura ibibazo.

Kuri iyi nshuro, u Rwanda narwo rwitabiriye gahunda ya PISA. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kivuga ko ari intambwe ikomeye mu kugereranya ibipimo ngenderwaho by’uburezi ku rwego rw’igihugu n’ibyo ku rwego mpuzamahanga, bikazafasha kuzamura ireme ry’uburezi.

Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Umwamikazi w’Amahoro riri mu Karere ka Nyamagabe, Padiri Jean Claude Nshimiyimana, avuga ko iri suzuma rizabereka urwego bariho, bityo bakamenya aho bashyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Aragira ati “Twabonaga bavugurura imyigishirize buri gihe tukayoberwa impamvu yabyo kuko tutari tuzi aho duhagaze. Ariko ubu bazajya bavugurura bipimye ku ruhando mpuzamahanga.”

Umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gicumbi, Cyprien, avuga ko iri suzuma mpuzamahanga rizereka Abanyarwanda aho ireme ry’uburezi rigeze, bityo bakamenya aho bahera basaba abayobozi kunoza aho bitagenda neza.

Aragira ati “Nkatwe nk’abayobozi b’amashuri, bizagenda bitwereka urwego abana bariho, bitume aho bafite intege nke turebe icyo twakora dukurikije ibyo twabonye, kugira ngo turusheho kuzamura ireme ry’uburezi.”

Amasuzuma yose yamaze kurangira, ubu hakaba harimo gusesengurwa ibibazo byagaragaye mu burezi kugira ngo bikemurwe.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, avuga ko isuzuma rizafasha kureba aho u Rwanda ruhagaze, aho kurugereranya gusa n’ibihugu byateye imbere mu ireme ry’uburezi.

Aragira ati “Abantu benshi bareba ibivuyemo bakibaza bati ‘ndi uwa kangahe?’ Ariko kujya muri PISA si ukujya guhangana n’igihugu nka Singapore gihora ku mwanya wa mbere. Icy’ingenzi ni ukumenya aho duhagaze ku ruhando mpuzamahanga.”

Iri suzuma mpuzamahanga rya PISA rihurirwamo n’ibihugu bisaga 91. Ryatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) mu 1997.

Mu 2000 ni bwo ryatangiye gukorwa ku banyeshuri bafite imyaka 15. Kugeza ubu, buri myaka itatu ikizamini cya PISA kirakorwa, aho abanyeshuri bakora ibizamini byo gusoma, imibare na siyansi.

Ubuyobozi bwa NESA bwagaragaje ko iri suzuma rizagaragaza uko u Rwanda ruhagaze mu ireme ry’uburezi
Abafatanyabikorwa mu burezi bitabiriye ibi biganiro

NTAMBARA Garleon
RADIOTV 10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Korali Disciples ya EAR Remera yavuze intego y’indirimbo yabo nshya ‘Genda Ubabwire’ igezweho

Next Post

Ubutumwa bw’umuyobozi w’umukino w’amagare ku Isi ku mpanuka ikomeye yabaye muri Tour du Rwanda

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Ubutumwa bw’umuyobozi w’umukino w’amagare ku Isi ku mpanuka ikomeye yabaye muri Tour du Rwanda

Ubutumwa bw'umuyobozi w’umukino w’amagare ku Isi ku mpanuka ikomeye yabaye muri Tour du Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.