Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwemereye abaturage ko buzabaka Gare igezweho umwaka ushize wa 2023, none n’uyu wa 2024 ugiye kurangira babona nta n’ikiratangira gukorwa.
Umwaka urashize bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bagaragarije RADIOTV10 ikibazo cya cyo kutagira gare igezweho dore ko aho bakoresha nka Gare, ntakigaragaza ko ari yo.
Icyo gihe Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda yatangaje ko imirimo yo gutangira kubaka iyi gare yagombaga gutangira umwaka ushize.
Nubwo abaturage bavuga ko bari bijwejwe kubakirwa Gare, bavuga ko kugeza nta kintu na kimwe kirakorwa bigatuma bahura n’ingaruka zitandukanye zituruka ku kutagira gare
Umwe ati “Na n’ubu nta kirakorwa, amaso yaheze mu kirere. Iyi Gare ni ntoya cyane ni nk’aho nta Gare tugira, iyo imvura iguye iratunyagira.”
Undi ati “Ni hato cyane bikabije ku buryo imodoka usanga zabuze aho ziparika, bibaye byiza batwubakira Gare ijyanye n’igihe nk’uko bahora bayitwizeza tukayitegereza tukayibura, ubushize akarere kari katubwiye ko imirimo yo gutangira kuyubaka yagombaga gutangira mu mpera z’umwaka ushize none kuri ubu amaso yaheze mu kirere, twarategereje turaheba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda avuga ko icyatumye iyi gare idahita yubakwa nk’uko bari byari byasezeranyijwe abaturage, hari hagishakishwa rwiyemezamirimo ndeste n’aho kuyubaka, ariko ko mu ntangiriro z’umwaka utaha izatangira kubakwa, ndetse ikazamurirwa rimwe n’isoko rya Nyanza kuko irihari rishaje.
Ati “Kugeza uyu munsi Gare n’isoko twabiboneye umushoramari, turi mu biganiro na porosedure zo kugira ngo abe yatangira kubaka. Twizera ko bitarenze umwaka utaha mu kwa mbere imirimo ishobora kuba yatangiye kuko igisigaye ni porosedure gusa kugira ngo abone ubutaka mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Biteganyijwe ko iyi gare izatwara arenga miliyari 3 Frw habariwemo no kwimura abatuye aho izubakwa, ikazaba iri ku buso bwa hegitari imwe.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10