Nyaruguru: Batujwe mu magorofa none bajya guca incuro bakababwira ko batakoresha ababa mu mataje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w’ikitegerereza w’inzu zigeretse uherereye mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko batakijya guca incuro ngo babahe ibiraka kuko abakabibahaye bababyina ku mubyimba bababwira ko ari abatagire kuko batuye mu mataje.

Aba baturage bamaze amezi abiri batujwe muri uyu mudugudu w’ikitegererezo wa Munini, babwiye RADIOTV10 ko bugarijwe n’ubukene kuko batakibona aho baca incuro.

Izindi Nkuru

Bavuga ko n’abagiye kwaka ibiraka mu baturage bagenzi babo, bababyina ku mubyimba ko bakize kuko baba bavuga ko izo nzu batujwemo banaziherwamo ibibatunga.

Umwe yagize ati “Abantu baratureba bakatubwira bati ‘mwabura kuduha ibiraka ari mwe muba mu mataje, mufite imiceri, mufite amafaranga’ bati ‘nta kiraka mwe twabaha nimwigendere’.”

Uyu muturage avuga ko ibi byabaganishije mu bukene bukomeye ku buryo no kubona icyo kurya ari ihurizo rikomeye.

Ati “Kugura umuriro no kubona ibyo kurya biratugoye cyane […] no kuburara hari igihe tuburara.”

Aba baturage batishoboye batujwe muri uyu mudugudu w’ikitegererezo, bavuga ko izi nzu batujwemo, bamwe basigaye baziraramo ari ikizimwe kuko batazicanamo udutadowa kandi ngo no kubona amafaranga yo kugura umuriro bidashobora buri wese.

Undi ati “Abenshi baravuga bati ‘mwe mwageze mu bukungu, mufite ku mafaranga mwikwirirwa muvuga ngo tubahe inshuro’.”

Aba baturage bavuga ko nkuko batujwe muri uyu mudugudu kuko batishoboye, bari bakwiye no guhabwa igishoro kugira ngo batangize ubucuruzi babone aho bazajya bakura imibereho.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byukusenge Assoumpta avuga ko ubuyobozi bwahaye iby’ibanze aba baturage ubwo bimurirwaga muri uyu mudugudu ariko ko na bo ahasigaye ari ahabo.

Ati “Yego yatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo ariko ni mu rugo iwe, ubuzima buzakomeza nkuko yabagaho mu rugo iwe, niba ari umuntu ukora imirimo y’amaboko imuhesha amafaranga, akomeze ayikore.”

Uyu muyobozi avuga ko abadafite ubwo bushobozi bitewe n’ibibazo runaka, bazahabwa ubufasha nkuko abandi batishoboye basanzwe bafashwa.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:

    Mubasobanurire ko kuba mu mudugudu atari itegeko. Ushatse yakwisubirira aho yari atuye, umuganda ukamwubakira cg ukamisanira aho kuba ahantu atishimiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru