Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe igikorerwa amashuri ari gutahurwaho kutubahiriza amabwiriza akishyuza ‘Minerval’ y’umurengera

radiotv10by radiotv10
28/09/2022
in MU RWANDA
0
Hatangajwe igikorerwa amashuri ari gutahurwaho kutubahiriza amabwiriza akishyuza ‘Minerval’ y’umurengera
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko muri iri tangira ry’umwaka w’amashuri wa 2022-2023, hari ibigo by’amashuri byagaraweho kurenga ku mabwiriza mashya aherutse gushyirwaho agena amafaranga y’ishuri ntarengwa, ariko ko hari itsinda riri kubikurikirana.

Umwaka w’amashuri wa 2022-2023 watangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 26 Nzeri 2022 nyuma gato yuko Guverinoma y’u Rwanda itangaje amabwiriza mashya ajyanye n’uruhare rw’ababyeyi mu burezi bw’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano.

Aya mabwiriza yashyizwe hanze tariki 14 Nzeri 2022, ateganya ko umunyeshuri wiga utaha yishyirirwa 19 500 Frw naho uwiga aba mu kigo akishyurirwa 85 000 Frw.

Gusa hari bimwe mu bigo by’amashuri biri muri ibi byiciro byavuzwe muri aya mabwiriza, byagumishijeho amafaranga y’ishuri byari bisanzwe byishyuza abanyeshuri mbere yuko hashyirwa hanze aya mabwiriza kandi ari hejuru y’ayatangajwe.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yemeje ko hari ibigo by’amashuri biri kugaragaza iyi myitwarire inyuranyije n’ariya mabwiriza.

Ati “Aho tumenye tugenda tugikemura dufatanyije n’ishuri. Icyo turi gukora, hari abantu bari gukurikirana ahavutse ikibazo tugakurikirana tukajya kureba uko ikibazo kimeze.”

Yavuze ko ibi bibazo bitari kubura kubaho mu gihe haje amabwiriza mashya nk’ariya. Ati “Byanze bikunze mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza hose ntabwo byari kugenda neza, ni na yo mpamvu tugomba gukomeza kubikurikirana.”

Mbere yuko uyu mwaka w’amashuri utangira, Minisiteri y’Uburezi yanagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri, ibibutsa ko bagomba kubahiriza aya mabwiriza.

Muri iyi nama, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Nirere Claudette yavuze ko hari ibigo by’amashuri byaciye undi muvuno bigatangira gushakira amafaranga y’umurengera mu zindi nzira.

Icyo gihe yagize ati “Hari abayobozi [b’ibigo by’amashuri] barimo kuzamura ibiciro by’ibikoresho bigurishirizwa ku ishuri. Hari urugero twabonye uwavuze ngo ikarita y’ishuri n’iyimyitwarire yayishyize ku bihumbi 20…’muraseka ariko twabibonye’. Iyi karita yagombye kurenza maganatanu (500 Frw)?”

Nirere Claudette yaburiye abayobozi b’Ibigo by’amashuri bazarenga kuri ariya mabwiriza ko hari ibihano bibategereje.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 7 =

Previous Post

Perezida Ruto yayoboye Inama y’Abaminisitiri ya mbere ayitangizanya isengesho yitereye

Next Post

Nyaruguru: Batujwe mu magorofa none bajya guca incuro bakababwira ko batakoresha ababa mu mataje

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyaruguru: Batujwe mu magorofa none bajya guca incuro bakababwira ko batakoresha ababa mu mataje

Nyaruguru: Batujwe mu magorofa none bajya guca incuro bakababwira ko batakoresha ababa mu mataje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.