Perezida Ruto yayoboye Inama y’Abaminisitiri ya mbere ayitangizanya isengesho yitereye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida William Ruto yayoboye Inama y’Abaminisitiri ya mbere kuva yarahirira kuyobora Igihugu cya Kenya, ayitangizanya isengesho, asabamo Imana ubushishozi.

Iyi nama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri, William Ruto wayiyoboye, yinjiye mu cyumba cyari giteraniyemo abagize Guverinoma ye, ahita atera isengesho ataricara.

Izindi Nkuru

Ni isengensho atangira ashimiramo Imana kuba yarinze Abaminisitiri kugeza muri icyo gitondo yabereyemo, anayisaba kuza kubaba hafi muri ibyo biganiro bari bagiye kugirana.

Hari aho agera akagira ati “Tugusabye ubushishozi, uduhe kwihangana mu izina ry’Igihugu cyacu, ube imbere imigambi yose tugiye kugira kandi uduhe kugera ku ntego. Tubisabye mu izina rya Yesu. Amen!”

William Ruto usanzwe ari umukristu ukomeye dore ari gacye asiba kujya guterana mu rusengero, ubwo yarahiriraga kuyobora Kenya, mu ijambo yagejeje ku bari bawitabiriye, yaritangijemo ijambo ry’Imana.

Uyu Mukuru wa Kenya wakuriye mu buzima bushaririye, muri iryo jambo ubwo yari amaze kurahira, yatangiye avuga ko kuba ari umwana wakuriye mu buzima bugoye bwo mu cyaro, akaba agiye kwicara ku ntebe yo kuyobora Igihugu, ari “ikimenyetso gihamya ko mu Ijuru hari Imana.”

Ubwo inama y’Abaminisitiri yari ihumuje

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru