• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

radiotv10by radiotv10
11/04/2026
in AMAHANGA
0
Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanga baherutse gukora urugendo rwerecyeza hafi y’ukwezi mu butumwa bwiswe Artemis II bagarutse ku Isi amahoro, nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1 ari na rwo rurerure rubayeho mu mateka y’ikiremwamuntu ruva ku Isi.

Uru rugendo rwongeye kubaho nyuma y’imyaka irenga 50, rwakozwe n’abahanga bane ari bo Reid Wiseman, Victor Glover, Christina Koch na Jeremy Hansen, bagarutse nyuma y’iminsi icumi bari muri ubu butumwa.

Icyogajuru cyabagaruye ku Isi, cyaguye mu nyanja ya Pacific muri San Diego kuri uyu wa Gatanu saa mbiri n’iminota irindwi (08:07’), ubundi andi mato n’indege byo kujya kubakira bihita bijya kubasanganira.

Ubwo icyogajuru cyari kigaruye aba bagendajuru cyagwaga mu nyanja, abari bakurikiranye iby’iki gikorwa, bakomaga amashyi banishimira aya mateka yongeye kwandikwa mu buzima bw’ikiremwamuntu yaherukaga mu myaka 50 ishize.

Bagarutse ku isi nyuma yo gukora urugendo rw’ibilomero birenga miliyoni 1,1 rwo kuva ku Isi berecyeza mu isanzure, ndetse n’urwo kugaruka.

Bakimara kugera ku Isi, bahise bajya gukorerwa isuzuma ku buzima bwabo, aho abahanga baribakoreye, bemeje ko ntakibazo na gito bari bafite, ndetse ko bahagaze bwuma kurenza uko byatekerezwaga.

Muri ubu butumwa bwateguwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cy’Ubumenyi bw’Isanzure NASA, hagaragajwe amashusho y’Ukwezi n’imiterere yako, ndetse n’uburyo giteganye n’Isi.

Ubu butumwa bwakozwe n’abahanga b’Abanyamerika n’Umunya-Canada umwe, bwari bugamije kujya gusuzuma ibikikije ukwezi, nk’intambwe ya mbere yo kwiga uburyo abantu bajya gutura ku wundi Mubumbe.

Icyogajuru cyabazanye ubwo cyagwaga mu nyanja
Bahise basanganirwa n’ubundi bwato

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

How to Choose What Matters Most in Life

Next Post

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.