Monday, September 9, 2024

Nyaruguru: Fuso ipakiye umucanga yagonze inzu iruhukiramo imbere ihitana babiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso, yakoreye impanuka mu Kagari ka Ntwari mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, isekuraga inzu ebyiri ikaruhukiramo imbere, ihitana abantu babiri, ikomeretsa abandi benshi.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu Mbere tariki 28 Nyakanga 2022, yaguyemo abantu babiri barimo uw’imyaka 29 n’undi w’imyaka 23 mu gihe abakomeretse bababirirwa ku icumi (10).

Abakomeretse barimo batatu bakomeretse cyane bahise bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) mu gihe abandi bajyanywe mu Bitaro bya Munini muri Nyaruguru.

Uwimana Raphael uyobora Umurenge wa Munini, yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ishobora kuba yatewe n’umuvuduko mwinshi w’iyi modoka yari ivuye gupakira umucanga.

Avuga ko yataye umuhanda, igahita ikubita inzu ebyiri, zose ikazisenya ari na bwo bariya bantu bahise bahaburira ubuzima barimo uwari mu nzu ndetse n’umwe wari mu modoka.

Uyu muyobozi avuga ko kubera uburyo iyi mpanuka yari ikomeye, ubuyobozi bwahise bujya kuganiriza abaturage batuye muri iyi santere kugira ngo bubahumurize no kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts