Nyuma y’amasaha macye muri Kigali hagaragaye indi nkongi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’amasaha macye inkongi y’umuriro yibasiye Agakiriro ko mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, indi nkongi yagaragaye mu gace ko mu Gatsata na ho mu Karere ka Gasabo, ikongokeramo imodoka nyinshi.

Iyi nkongi yadutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2023, yafashe imodoka zari ziri ahazwi nko ku Cyerekezo mu Murenge wa Gatsata.

Izindi Nkuru

Uyu muriro wafashe aha hakunze gakunze guparika imodoka ndetse zikanahakorerwa, wangije imodoka zimwe zari zihari, mu gihe bamwe mu bari bahari, bavuze ko bagiye kubona bakabona umuriro mwinshi uri kuzamuka.

Umwe mu babonye iyi nkongi, avuga ko zimwe mu modoka zari zihari zirenga eshanu, zahiye zigakongoka zikangirika bikabije ku buryo ibyazo byarangiye burundu.

Iyi nkongi, ibaye nyuma y’amasaha macye mu Gakiriro ko mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, na ho habaye inkongi yafashe igice cyakorerwagamo ububaji, ikangiza ibyari biri muri aka Gakiriro, nk’imashini ndetse n’ibindi bikoresho birimo imbaho.

Ni mu gihe kandi mu kwezi kumwe n’igice mu Gakiriro ka Gisozi naho mu Karere ka Gasabo, hari habaye indi nkongi y’umuriro, nayo yari yafashe igice gisanzwe gikorerwamo ububaji, ikangiza byinshi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru