P.Kagame yakurikiye imyitozo ihanitse ya RDF yanarebwe n’Aba-Generals-Full 3 n’abandi banyabigwi mu ngabo (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mpuzankano ya gisirikare, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakurikiye imyitozo yo ku rwego rwo hejuru mu kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro, yanarebwe n’arimo abasirikare bo hejuru bakiri mu kazi ndetse n’abandi bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Iki gikorwa cyo kureba iyi myitozo igeze ku musozo, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023, mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro, ahaberaga iyi myitozo yiswe “Exercise Hard Punch 04/2023”.

Izindi Nkuru

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, “Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakurikiye imyitozo iri ku musozo y’urugamba ihuriweho yiswe ‘Exercise Hard Punch 04/2023’ yabereye mu Kigo cy’Imyitozo cya RDF, i Gabiro.”

Iyi myitozo ibaye ku nshuro ya kane, isanzwe ihuriramo imitwe y’Ingabo inyuranye muri RDF, aho abasirikare bakarishya ubumenyi mu bijyanye n’ibya gisirikare, by’umwihariko iby’urugamba ndetse banakoresha intwaro zinyuranye zirimo imbunda zirasa kure ndetse n’indege z’intambara.

Umukuru w’u Rwanda nyuma yo kureba iyi myitozo, yananyuzagamo agakoresha indebakure, yaganiriye n’abasirikare ba RDF barimo abakiri mu nshingano ndetse n’abasirikare bo hejuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu bandi bakurikiye iyi myitozo, barimo abasirikare bo hejuru barimo abafite ipeti rya General Full, nka General Jean Bosco Kazura uherutse gusimburwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru wa RDF, General Patrick Nyamvumba na we wabaye kuri uyu mwanya, ndetse na General Fred Ibingira.

Iyi myitozo kandi yanakurikiwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, Lt Gen Mubarakh Muganga, wanakiriye Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Murizamunda ndetse na bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda, nka Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula.

Hari kandi abasirikare bari mu kihuko cy’izabukuru, nka Maj Gen (Rtd) Paul Rwarakabije wagize imyanya yo hejuru mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, ndetse na Col (Rtd) Twahirwa Ludovic uzwi nka Dodo, uri mu basirikare bagize uruhare runini mu rugamba rwo kwibohora.

Hari kandi Maj Gen Eric Murokore uyobora Inkeragutaba mu Ntara y’Amajyaruguru, Maj Gen Augustin Turagara uyobora Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.

Umugaba w’Ikirenga wa RDF ubwo yageraga i Gabiro
Ni imyitozo ihanitse
Perezida Kagame yarebye uko RDF iri gukarishya ubumenyi mu by’urugamba

Iyi myitozo kandi yanakurikiranywe n’abasirikare bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru
Perezida Kagame yanaganiriye n’abasirikare
Barimo n’abo ku rwego rwo hejuru

Bashyizeho na morale

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru