Padiri Munyeshyaka Wenceslas uvugwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yahagaritswe kubera umwana yabyaye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Padiri Munyeshyaka Wenceslas usanzwe uba mu Bufaransa anakorera umurimo w’Ubupadiri akaba avugwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, yahagaritswe ku mirimo ye nyuma yo kwemera ko yabyaye umwana.

Inkuru yanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu mahanga no mu Rwanda ni uko ubu Padiri Munyeshyaka yahagaritswe ku mirimo ye, nyuma y’uko yemeye umwana yabyaye ku buryo bw’umubiri (enfant biologique).

Izindi Nkuru

Inkuru dukesha urubuga www.tendanceouest.com ivuga ko Munyeshyaka yahagaritswe ku mirimo ye, nyuma yo kwemera ko ari we se w’umwana w’umuhungu yabyaranye n’umugore witwa Mukakarara Claudine, akaba yahagaritswe n’Umuyobozi wa Diyosezi yakoreragamo.

‘Suspense a divinis’ icyo ngo ni icyemezo cyafashwe na Musenyeri Christian Nourrichard, agifatiye Padiri Munyeshyaka Wenceslas. Ibyo bikaba bisobanuye ko Munyeshyaka atemerewe kongera gukora imirimo ijyanye n’ubupadiri, ko abujijwe no gutanga amasakaramentu.

Uwo mwana Padiri Munyeshyaka yemeye bikamuviramo guhagarikwa ku mirimo ye yavutse mu 2010.

Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021, risohowe n’aho Padiri Munyeshyaka yakoreraga, rivuga ko uwo mupadiri yahagaritswe ku mirimo nyuma y’uko yemeye ko ari we Se w’umwana yabyaye, akaba yaramwemeye muri Nzeri 2021 ahitwa i Gisors. Uwo mwana w’umuhungu wa Padri Munyeshyaka, ngo yavutse mu 2010.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka yasabye kuba impunzi ya Politiki, kuva yagera mu Bufaransa mu 1994. Amaze imyaka ibiri muri icyo gihugu, yakiriwe muri Diyosezi ya Évreux, nyuma akorera muri za Paruwasi zitandukanye, iheruka yakoreyemo, ikaba ari Paruwasi ya Brionne.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru