• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Seyoboka woherejwe na Canada yahamijwe Jenoside akatirwa burundu no kwamburwa uburenganzira

radiotv10by radiotv10
04/12/2021
in MU RWANDA
0
Seyoboka woherejwe na Canada yahamijwe Jenoside akatirwa burundu no kwamburwa uburenganzira
Share on FacebookShare on Twitter

Henri Jean Claude Seyoboka wari ufite ipeti rya Sous Lieutenant mu ngabo zahoze ari FAR, akaba yaroherejwe na Canada kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside, yabihamijwe ahanishwa gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira mboneragihugu.

Seyoboka woherejwe na Canada muri 2016 aho yabaga kuva mu 1996 nk’impunzi, yaburanishwaga n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye igihano cyo gufungwa burundu no kwamburwa mu buryo buhoraho uburenganzira mboneragihugu.

Sous Lieutenant Seyoboka yahamijwe ibyaha birimo icya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya Jenoside ndetse n’icyaha cyo kurimbura imbaga nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.

Muri 2019, nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwamukatiye gufungwa burundu anacibwa ihazabu ya miliyoni 25Frw, gusa yahise ajurira avuga ko ibyaha yahamijwe atigeze abikora ndetse ko habayeho kumwitiranya.

Urukiko kuri uyu wa Gatanu rwavuze ko nyuma yo gusuzuma ibyagaragajwe n’impande zombi, rwasanze ubujurire bwa Sous Lieutenant Seyoboka nta shingiro bufite.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha n’abatangabuhamya bagaragaje ko Seyoboka yishe abatutsi akanategura ibitero, yahaye imyitozo interahamwe afatanya n’interahamwe yari abereye umuyobozi kwica Abatutsi.

Ni ibyaha ubushinjacyaha bwavuze ko yabikoreye ahitwaga mu Kiyovu cy’abakene, kuri Saint Famille no muri Saint Paul ndetse n’ahitwaga muri CELA (Centre d’Etudes des Langues Africaines).

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwategetse ko igihano cya burundu yari yarahanishijwe kigumaho ndetse hakiyongeraho kwamburwa mu buryo buhoraho uburenganzira mboneragihugu.

Kwamburwa uburenganzira mboneragihugu ni ugukurwa mu murimo wa Leta cyangwa ukubuzwa kuwujyamo; kubuzwa uburenganzira bwose bwerekeye politiki cyangwa bumwe umuntu afite mu gihugu, kubuzwa uburenganzira bwo kwambara impeta z’ishimwe; kutemererwa gutanga ubuhamya nk’umuhanga cyangwa nk’umutangabuhamya mu byemezo no mu manza, uretse kuba yatanga amakuru n’ibindi.

Uyu mugabo wabarizwaga mu itsinda ry’abasirikare barashisha intwaro ziremereye, yaje gukurirwaho sitati y’ubuhunzi bitewe n’uko nyuma byaje kugaragara ko mu myirondoro yatanze hari ibyo yagiye abeshya birimo no kuba ataravuze ko yari umusirikare ufite ipeti rya Sous-Lieutenant mu ngabo za Ex FAR.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − seventeen =

Previous Post

Musanze: Aba-DASSO 26 barimo ab’igitsinagore 19 barahiriye gucunga umutekano basabwa kugira discipline

Next Post

Padiri Munyeshyaka Wenceslas uvugwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yahagaritswe kubera umwana yabyaye

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Padiri Munyeshyaka Wenceslas uvugwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yahagaritswe kubera umwana yabyaye

Padiri Munyeshyaka Wenceslas uvugwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yahagaritswe kubera umwana yabyaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.