Perezida Biden yatewe urukingo rwa kane, abazwa ku bya Russia&Ukraine aryumaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yatewe doze ya kabiri y’ishimangira y’urukingo rwa COVID-19, ubwo yakingirwaga abazwa ku bibazo by’u Burusiya na Ukraine yanga kugira icyo abivugaho.

Perezida Joe Biden yakingiye urukingo rwa kabiri rwo gushimangira kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2021, nyuma y’umunsi umwe gusa ikigo gishinzwe gusuzuma ibiribwa n’imiti cyemeje ko abatewe urukingo rwa Phizer ndetse na Moderna bagomba guhabwa doze y’ishimangira ya kabiri.

Izindi Nkuru

Ubwo Biden yariho aterwa uru rukingo rwa kane [rukaba urwa kabiri rw’ishimangira], yagize ati “Ntabwo bibabaza cyane.”

Muri uko kumukingira, abanyamakuru bahise batangira kumubaza ibibazo byinshi bijyanye n’intambara iri kubera muri Ukraine yashojwe n’u Burusiya ariko yanga kugira icyo abivugaho.

Ibyo bibazo byanagarukaga kuri Perezida Putin w’u Burunsi na Zelensky, Biden yavuze ko adashobora kugira icyo abivugaho ati “Sinshobora.”

Perezida Biden w’imyaka 79 y’amavuko watewe urukingo rwa Phizer, yasabye Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cye gutora itegeko ryongera amafaranga yagenewe kurwanya iki cyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko iki cyiciro cyo gutera doze y’ishimangira ya kabiri, gikeneye indi ngengo y’imari. Ati “Dukene inyongera y’ingengo y’imari.”

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya USA, bavuga ko bizeye ko mu cyumweru gitaha iyi nteko izemeza ibi byasabwe na Perezida mu rwego rwo kurwanya iki cyorezo.

Perezida Biden kandi yagiriye inama abaturage ba USA kwitabira gahunda yo guhabwa doze y’ishimangira dore ko umubare w’abikingije iyi doze ari muto.

Ubwo yariho akingirwa, yagize ati “Niba utarahabwa doze ishimangira n’imwe, ubwo utegereje iki? Witinda.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru