Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, yatangaje ko Perezida Paul Kagame n’abayobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, bari i Paris mu Bufaransa, aho bitabiriye Inama ya kabiri y’Ihuriro ku Ngufu za Nikeleyeri.
Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Werurwe 2026, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Mu butumwa bwayo, Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, yagize iti “Perezida Paul kagame, n’itsinda ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board), uyu munsi bari i Paris bitabiriye Inama ya kabiri y’Ihuriro ku Ngufu za Nikeleyeri.”
Perezida Kagame wagiye i Paris mu Bufaransa, yaherukagayo muri Gicurasi umwaka ushize, aho yanabonanye na mugenzi we Emmanuel Macron, bagirana ibiganiro byagarutse ku bibazo byariho ku Isi, ndetse n’umubano w’Ibihugu byombi (u Rwanda n’u Bufaransa).
Iyi nama igiye guterana mu gihe Isi yugarijwe n’ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ikirere ndetse n’izamuka ry’ingano y’ingufu zikenerwa ku Isi, rituma hakomeza gutekerezwa icyakorwa.
Iyi nama ibera i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Werurwe 2026, itegerejwemo ibiganiro mpaka ku ngufu ziboneye kandi zidakomoka ku bishobora guteza ibyuka bihumanya ikirere.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame, Emmanuel Macron ndetse na Rafael Grossi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikeleyeri IAEA (International Atomic Energy Agency), baza gutanga ibiganiro muri iyi nama.
Umukuru w’u Rwanda, aratanga ikiganiro kibanda ku ruhare rw’ingufu za Nikeleyeri mu bikorwa bya gisivile, mu bijyanye n’iterambere ry’inganda n’ingufu ku Mugabane wa Afurika.
Na dipolomasi iri mu bijyanye Perezida Kagame
Biteganyijwe kandi ko Perezida Paul Kagame na Emmanuel Macron bagirana ibiganiro byihariye, ku bijyanye n’umubano w’Ibihugu byombi.
Biteganyijwe kandi ko mu biganiro Abakuru bombi baganira ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bufaransa na bwo bwagiye bugaragaza ko bwifuza ko biriya bibazo bibonerwa umuti binyuze mu nzira z’ibiganiro nk’uko u Rwanda rwamye rubivuga.
Perezida Kagame kandi agiye mu Bufaransa nyuma y’ibyumweru bibiri, Felix Tshisekedi wa DRC na we agiriye uruzinduko muri iki Gihugu cy’i Burayi, aho byavuzwe ko mu byamugenzaga harimo n’itangwa ry’Umukandida wa DRC uzahatana mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) uyobowe n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo.
Nyuma y’umunsi umwe gusa Tshisekedi agiriye uru ruzinduko mu Bufaransa, DRC yahise itanga Juliana Amato Lumumba umukobwa wa Patrice Lumumba, nk’umukandida uzahatana muri aya Matora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Louise Mushikiwabo kandi, na we u Rwanda rwamaze kumutanga nk’Umukandida uzahatanira manda ya gatatu muri aya matora azaba mu kwezi k’Ugushyingo 2026.
RADIOTV10






