Perezida Kagame ategerejwe muri Congo mu ruzinduko rw’iminsi itatu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ategerejwe muri Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville) mu ruzinduko rw’iminsi itatu azahagirira mu cyumweru gitaha.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Congo, byatangaje ko Perezida Paul Kagame azatangira uruzinduko rwe muri iki Gihugu kuva ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki 11 kugeza 13 Mata 2022.

Izindi Nkuru

Itangazo rya Perezida ya Repubulika ya Congo, rivuga ko umukuru w’u Rwanda azajya muri iki Gihugu ku butumire bwa mugenzi we Perezida Denis SASSOU N’GUESSO.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko uru ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame ruri mu rwego rwo gukomeza ubucuti busanzwe buri hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi ndetse n’umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Congo.

Riti “Mu ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame azagirana ikiganiro kihariye (tête-à-tête) na mugenzi we wa Congo Perezida Denis SASSOU N’GUESSO.”

Muri uru ruzinduko kandi biteganyijwe ko hazatangwa ubutumwa imbere y’Inteko ishinga Amategeko ubundi hanasinywe amasezerano y’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi.

Abakuru b’Ibihugu byombi kandi biteganyijwe tariki 12 Mata 2022, bazajya ahitwa Ayo ahasanzwe hari ikibaya gikorerwamo ibikorwa binyuranye.

Umubano w’u Rwanda na Congo ni uwa cyera by’umwihariko ukaba uva mu 1982.

Perezida Paul Kagame agiye kugenderera Congo nyuma y’iminsi micye agiriye urundi ruzinduko muri Zambia aho yakiriwe na mugenzi we Hakainde Hichilema uyobora iki Gihugu.

Muri uru ruzinduko rwabaye muri iki Cyumweru turi gusoza, Perezida Paul Kagame na Hakainde Hichilema banasuye ibikorwa by’ubukerarugendo birimo n’ibyanya bisanzwe bibamo inyamaswa z’inkazi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru