Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame kuri telefone yaganiriye n’Umunyamabanga wa LONI ku bya Congo

radiotv10by radiotv10
08/11/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame kuri telefone yaganiriye n’Umunyamabanga wa LONI ku bya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres; cyagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, amubwira aho abona igisubizo gikwiye kuva.

Nk’uko tubikesha itangazo ryashyize hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki Indwi Ugushyingo 2023, ibi biganiro bya Perezida Kagame na António Guterres, byakozwe kuri telefone.

Perezidansi ya Repubulika igira iti “Perezida Kagame yagiranye ikiganiro cyiza kuri Telefone n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres ku mpungege zo kwiyongera kw’ibikorwa by’ihohoterwa n’ivangurabwoko bibera mu burasirazuba bwa DRC.”

Perezidansi ikomeza ivuga ko “Perezida Kagame yashimangiye ko nk’uko abibona igisubizo kitazava mu mbaraga za gisirikare ahubwo gishingiye kuri politiki.”

Nanone kandi Perezida Kagame na António Guterres banaganiriye ku mikoranire igamije kuzana amahoro n’ituze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hifashishijwe ingamba zashyizweho n’akarere.

Ibi biganiro bya Perezida Kagame na António Guterres, bibaye nyuma y’umunsi umwe umukuru w’u Rwanda anabigiranye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, na byo byagarutse ku bibazo bya DRC.

Muri ibi biganiro byabaye ku wa Kabiri tariki 06 Ugushyingo 2023, Perezida Kagame yamenyesheje Blinken ko u Rwanda rushyigikiye imyanzuro yagiye ifatwa n’akarere igamije gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ibi biganiro byo kuri Telefone Perezida Kagame yagiranye n’aba bayobozi, bibaye nyuma y’ukwezi kumwe imirwano ihanganishije FARDC n’umutwe wa M23 yuburanye ubukana.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ubwo yari mu nama ya 44 y’Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) yabereye i Yaoundé muri Cameroon, yasubije uwari uyihagarariyemo DRC wongeye gushinja ibinyoma u Rwanda ko rufite ukuboko mu bibazo biri mu Gihugu cyabo, avuga ko umuzi wabyo uri muri Congo.

Dr Biruta wavuze ko ibyo guhora Congo ishinja u Rwanda ibi binyoma aho igeze hose bimaze kumenyerwa, ariko ko atari byo bitazanga umuti w’ikibazo, ahubwo ko yari ikwiye kugaragaza ibibazo nyirizina bihari birimo ihohoterwa rikorerwa ubwoko bumwe bw’Abanyekongo, ndetse n’ikibazo cy’imitwe irimo n’iyakoze Jenoside nka FDLR, idahwema kuburagiza aba Banyekongo no kubakorera ubwicanyi bugamije kubarimbura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 8 =

Previous Post

Bisi z’amashanyarazi zitwara abagenzi zari zitegerejwe mu Rwanda zigiye kuhasesekara

Next Post

RwandAir irateganya gukuba kabiri indege zayo n’aho yerecyeza hakiyongera

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RwandAir irateganya gukuba kabiri indege zayo n’aho yerecyeza hakiyongera

RwandAir irateganya gukuba kabiri indege zayo n’aho yerecyeza hakiyongera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.