Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bahuriye mu biganiro bigamije gusangira ibitekerezo by’uburyo bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama z’i Luanda n’i Nairobi zari zigamije gushakira amahoro DRC, mu gihe umukuru w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi atagaragaye muri ibi biganiro.

Ibi biganiro byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahateraniye Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bitabiriye inama ihuza uyu Mugabane na USA.

Izindi Nkuru

Nkuko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yitabiriye inama yayobowe n’Umuyobozi w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, Evariste Ndayishimiye akaba na Perezida w’u Burundi, ndetse n’uyoboye ICGLR, João Lourenço akaba na Perezida wa Angola.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bivuga ko iyi nama yari igamije “Kongera kurebera hamwe no gusangira ibitekerezo uburyo ibyaganiriweho i Luanda n’i Nairobi, byashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye.”

Inama zabereye i Luanda n’i Nairobi, zose zari zigamije gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iyi nama yahuje Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, yitabiriwe kandi na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, William Ruto wa Kenya ndetse na Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’Igihugu kinaheruka kwinjira muri uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kimwe na Salva Kiir wa Sudan y’Epfo, ntibagaragaye muri ibi biganiro.

Ibi biganiro bije bikurikira ibyabereye i Luanda muri Angola tariki 23 Ugushyingo 2022, byanafatiwemo imyanzuro inyuranye irimo iyasabye umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi ugasubira mu birindiro byawo muri Sabyinyo, naho imitwe ituruka hanze ya DRC irimo uwa FDLR, igataha mu Bihugu yaturutsemo.

Ibi biganiro by’i Luanda kandi byakurikiwe n’ikiganiro Perezida wa Angola, João Lourenço aherutse kugirana na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa DRC na Evaritse Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye EAC.

Muri iki kiganiro cyo kuri telefone cyabaye mu cyumweru gishize, aba bakuru b’Ibihugu baganiriye ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo iby’umutwe wa M23 urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bakomeje kwicwa, ukaba umaze iminsi uhanganye na FADRC.

Perezida Kagame, Ndayishimiye na Ruto muri iyi nama
Na Museveni na Madamu Samia Suluhu na João Lourenço

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru