Perezida Kagame na Tshisekedi ntibagaragara mu nama ya EAC, Museveni na Ndayishimiye bahageze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DRCongo, bohereje ababahagararira mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, naho Yoweri Museveni wa Uganda na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bo bamaze kugera i Arusha ahabera iyi nama.

Iyi Nteko isanzwe ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ibera i Arusha muri Tanzania, ni kimwe mu bikorwa by’umwiherero w’abakuru b’Ibihugu bya EAC yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2022.

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahagarariwe muri iyi nteko na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wamaze no kugera i Arusha muri Tanzania ahabera iyi nteko.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, mu butumwa bwanyujije kuri Twitter, byatangaje ko Dr Ngirente yageze muri Tanzania, aho ahagarariye Perezida Kagame mu Nama ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ndetse na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, bob amaze kugera i Arusha.

Perezida Museveni yageze i Arusha

Na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahageze

Perezida Kagame yahagarariwe na Dr Ngirente

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru