Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame n’Umunyamabanga wa America bongeye kuganira ku bya Congo

radiotv10by radiotv10
17/01/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame n’Umunyamabanga wa America bongeye kuganira ku bya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri i Davos mu Busuwisi, yahuye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken baganira ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’icyabihosha.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, ubwo bombi bitabiraga inama izwi nka World Economic Forum yiga ku Bukungu, iri kubera i Davos.

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, byatangaje ko Perezida Kagame yahuye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken “bakaganira ku bufatanye mu gushaka amahoro arambye mu karere ndetse no gushaka umuti w’umuzi w’ibibazo by’imvururu mu karere.”

Ubutumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda bukomeza bugira buti “Uku guhura gukurikiye uruzinduko rwa Avril Haines, umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza mu Ugushyingo umwaka ushize.”

Mu butumwa Blinken we yanyujije kuri X ye, yagize ati “Ikiganiro cyanjye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, cyibanze ku muhate wacu wo gusaba impande zose kuyoboka inzira za dipolomasi mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.”

Itangazo riri ku rubuga rw’Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za America, rivuga ko muri ibi biganiro byahuje Perezida Kagame na Blinken, hongeye gushimangirwa ko hakenewe guterwa intambwe mu gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America yasobanuye ko buri wese urebwa n’ibibazo akeneye gukora uruhare rwe mu gushaka umuti w’ibibazo.”

Antony Blinken waje mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize, yahageze avuye muri Repubulija Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yagaragaje ko Ibihugu byombi bikwiye kuyoboka inzira zadipolomasi.

Leta Zunze Ubumwe za America kandi zakunze gusaba u Rwanda na Congo Kinshasa, kwicara bagashaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’Ibihugu byombi.

By’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za America yarakunze gusaba ko intambara yakunze kuvugwa n’ubutegetsi bwa Congo, idakwiye kuba, ahubwo iki Gihugu kibaka cyarasabye Ibihugu byombi gukura ingabo ku mipaka.

Perezida Kagame yahuye na Blinken
Impande zombi zagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

RDF yavuze ikiri gukorwa nyuma yo gufata abasirikare ba FARDC no kurasa umwe

Next Post

Hatanzwe umucyo ku isenywa ry’inzu z’ahahoze hazwi nko kwa Bamporiki uzwi muri Politiki

Related Posts

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Ibisobanuro by’umugore akurikiranyweho kwica umugabo we nyuma yo kumena ibiryo yari amugaburiye

by radiotv10
24/05/2025
0

Umugore w’imyaka 33 wo mu Murenge wa Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho kwica umugabo we amuteye icyuma mu ijosi,...

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC/Rwanda Media Commission) rwahwituye abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, rubasaba kwirinda gutangaza ibishingiye ku bitekerezo...

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

by radiotv10
23/05/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri 'Wisdom School' ryo mu Karere ka Musanze, basuye polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru...

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Abagabo batatu b’abanyamahanga bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyego ubucuruzi butemewe bw’amafaranga, iperereza ry’ibanze kuri bo ryagaragaje ko...

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

by radiotv10
23/05/2025
0

Martin Ngoga wagize imyanya inyuranye mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,...

IZIHERUKA

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugore akurikiranyweho kwica umugabo we nyuma yo kumena ibiryo yari amugaburiye

by radiotv10
24/05/2025
0

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

23/05/2025
Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku isenywa ry’inzu z’ahahoze hazwi nko kwa Bamporiki uzwi muri Politiki

Hatanzwe umucyo ku isenywa ry’inzu z’ahahoze hazwi nko kwa Bamporiki uzwi muri Politiki

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ibisobanuro by’umugore akurikiranyweho kwica umugabo we nyuma yo kumena ibiryo yari amugaburiye

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.