Perezida Kagame yafashe mu mugongo Macky Sall ku byago byagwiririye Igihugu cye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we Macky Sall uyobora Senegal kubera ibyago byagwiririye iki Gihugu byo gupfusha abana b’impinja 11 baguye mu bitaro biherereye mu Mujyi wa Tivaouane byibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Ibi bitaro byitiriwe Mame Abdou Aziz Sy Dabakh, byibasiwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye, Perezida wa Senegal, Macky Sall yatangaje ko ababajwe n’urupfu rw’izi mpinja 11 zaguye muri ibi bitaro bibyaza.

Perezida Macky Sall uri mu ruzinduko muri Angola, muri ubu butumwa bwe yagize ati “Nihanganishije mbikuye ku mutima abamama babo ndetse n’imiryango yabo.”

Perezida Paul Kagame, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yihanganishije mugenzi we Macky Sall.

Yagize ati “Nshuti yanjye Macky Sall, turakwihanganishije ndetse na Senegal kuri aka kaga ko kubura ubu buzima bw’impinja.”

Minisitiri w’Ubuzima wa Senegal, Abdoulaye Diouf Sarr, yabwiye itangazamakuru ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko iyi nkongi yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi.

Abdoulaye Diouf Sarr uri i Geneva mu Nteko Rusange y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, mu kiganiro yagiranye na radio, yagize ati “Iki kibazo mu by’ukuri kirababaje bikomeye cyane.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Tivaouane, Demba Diop Sy, yavuze ko impinja eshatu zari muri ibi bitaro zabashije gutabarwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru