Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yaganiriye na America ku bibazo bya Congo avuga n’icyo yiteze kuri Trump

radiotv10by radiotv10
29/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yaganiriye na America ku bibazo bya Congo avuga n’icyo yiteze kuri Trump
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, cyibanze ku ngingo zirimo icyakorwa ngo impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zihagarike imirwano.

Byatangajwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame; mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu masaha akuze y’iri joro rishyira ku wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025.

Perezida Kagame yagize ati “Nagiranye ikiganiro cyiza n’Umunyamabanga Marco Rubio ku bikenewe ngo imirwano ihagarare mu burasirazuba bwa DRC no mu gushakira umuti wa burundu umuzi w’amakimbirane.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje atangaza kandi ko indi ngingo baganiriyeho ari iyo gukomeza guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America, hashingiwe ku bw’ubuhane bw’inyungu za buri ruhande.

Ati “Niteguye kuzakomeza gukorana n’ubuyobozi bwa Trump mu kuzanira amahoro n’umutekano abaturage akarere kacu bakwiye kugira.”

Iki kiganiro Perezida Kagame agiranye n’ukuriye Dipolomasi ya Leta Zunze Ubumwe za America, kibaye mu gihe ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byakajije umurego, aho ubu umutwe wa M23 wamaze gufata umujyi wa Goma nyuma y’urugamba rukomeye.

Leta Zunze Ubumwe za America, ni kimwe mu Bihugu byagiye bigwa mu mutego wo kugendera ku kinyoma cyahimbwe na DRC ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda rutahwemye kubihakana.

Gusa iki Gihugu cy’igihangange, cyakunze gutsindagira ko ntakindi cyatanga umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC atari ibiganiro bya Politiki aho kuba intambara y’amasasu, ndetse kikavuga ko gishyigikiye ibiganiro by’i Nairobi n’iby’i Luanda n’imyanzuro yagiye ibifatirwamo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 9 =

Previous Post

Amashusho y’umuhanzikazi w’ikirangirire ari kurira akomeje kurikoroza

Next Post

Menya Umuhanzi uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye i Burayi ‘Prix Découvertes’

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya Umuhanzi uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye i Burayi ‘Prix Découvertes’

Menya Umuhanzi uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye i Burayi ‘Prix Découvertes’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.