Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yaganiriye na America ku bibazo bya Congo avuga n’icyo yiteze kuri Trump

radiotv10by radiotv10
29/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yaganiriye na America ku bibazo bya Congo avuga n’icyo yiteze kuri Trump
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, cyibanze ku ngingo zirimo icyakorwa ngo impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zihagarike imirwano.

Byatangajwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame; mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu masaha akuze y’iri joro rishyira ku wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025.

Perezida Kagame yagize ati “Nagiranye ikiganiro cyiza n’Umunyamabanga Marco Rubio ku bikenewe ngo imirwano ihagarare mu burasirazuba bwa DRC no mu gushakira umuti wa burundu umuzi w’amakimbirane.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje atangaza kandi ko indi ngingo baganiriyeho ari iyo gukomeza guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America, hashingiwe ku bw’ubuhane bw’inyungu za buri ruhande.

Ati “Niteguye kuzakomeza gukorana n’ubuyobozi bwa Trump mu kuzanira amahoro n’umutekano abaturage akarere kacu bakwiye kugira.”

Iki kiganiro Perezida Kagame agiranye n’ukuriye Dipolomasi ya Leta Zunze Ubumwe za America, kibaye mu gihe ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byakajije umurego, aho ubu umutwe wa M23 wamaze gufata umujyi wa Goma nyuma y’urugamba rukomeye.

Leta Zunze Ubumwe za America, ni kimwe mu Bihugu byagiye bigwa mu mutego wo kugendera ku kinyoma cyahimbwe na DRC ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda rutahwemye kubihakana.

Gusa iki Gihugu cy’igihangange, cyakunze gutsindagira ko ntakindi cyatanga umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC atari ibiganiro bya Politiki aho kuba intambara y’amasasu, ndetse kikavuga ko gishyigikiye ibiganiro by’i Nairobi n’iby’i Luanda n’imyanzuro yagiye ibifatirwamo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − ten =

Previous Post

Amashusho y’umuhanzikazi w’ikirangirire ari kurira akomeje kurikoroza

Next Post

Menya Umuhanzi uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye i Burayi ‘Prix Découvertes’

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya Umuhanzi uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye i Burayi ‘Prix Découvertes’

Menya Umuhanzi uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye i Burayi ‘Prix Découvertes’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.