Perezida Kagame yagaragaje indangagaciro zishimangira isano y’Abanya-Jamaica n’Abanyafurika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanya-Jamaica n’Abanyafurika bafitanye isano ikomeye ndetse n’indangagaciro bahuriyeho zirimo kwigira, guhanga udushya n’ubudatana bityo ko bakwiye kurangwa no guhuza imbaraga mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi.

Perezida Paul Kagame yabitangaje mu nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi muri Jamaica, aho yagarutse ku mateka ahuriweho y’abatuye iki Gihugu n’abo ku Mugabane wa Afurika.

Izindi Nkuru

Umubare munini w’abatuye Jamaica bafite inkomoko muri Afurika kuko  91.4% bafite inkomoko muri Afurika bakabamo abirabura 76.3% na 15.1% bavuka ku babyeyi b’abanyafurika n’Abanyaburayi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko isano iri hagati y’Abanya-Jamaica n’Abanyafurika ikwiye kubyazwa umusaruro.

Ati Mu guha agaciro isano dufitranye nkAbanyafurika nAbanyafurika baba mu mahanga, tugomba gushyira hamwe mu guhangana nibibazo byugarije Isi.

Yavuze ko mu rugendo rwo guharanira ubwigenge kugeza mu kubaka Ibihugu, intego yo guharanira Afurika yigenga yagaragaje uburyo ibintu bigomba gukorwa kabone nubwo abantu batayubakiyeho uko byari bikwiye.

Avuga ko kugeza n’uyu munsi hari ibyagiye byerekana ko abantu bakwiye guhuza imbaraga no gushyigikirana kubera amateka ibihugu bigiye bihuje.

Ati Jamaica izizihiza isabukuru yimyaka 60 yubwegenge tariki 06 Kanama uyu mwaka, u Rwanda na rwo ruzagira ibihe nkibyo mu kwezi kuzabanziriza uko ku itariki ya 01 Nyakanga.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Jamaica imaze kugera kuri byinshi yari ikwiye kandi biyitera ishema, ati Mu zina rya Guverinoma nAbanyarwanda, ndashaka kubashimira.

Yavuze ko mu iki gihe bari kwizihiza iyi sabukuru y’ubwigenge bikwiye no kuba umwanya wo kwibutsa abakiri bato amateka y’amateka agoye y’ahatambutse mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho.

Ati Ibyo twabashije kwigezaho nkabantu, dushobora gukora nibirenze kandi byiza. Izi nshingano zishinze imizi ku mateka, ni kimwe mu bitwibutsa ibiduhuza nkabana bAbanyafurika.

Umukuru w’u Rwanda wavuze ko afitiye ubutumwa Abanya-Jamaica, yagize ati Ntabwo turi abanyamahanga hagati yacu mu buryo tubayemo butandukanye, dusangiye indangagaciro, abaturage bacu barigira, bazi guhanga udushya, kandi nkuko amateka duhuriyeho abigaragaza turi abadatana.

Yavuze ko izi ndangagaciro zikwiye kubyazwa umusaruro ufatika binyuze miryango mpuzamahanga Ibihugu bihuriyemo nka Commonwealth ndetse n’Umuryango uhuza Afurika n’ibirwa bya Caraïbes na Pacific.

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nteko ishinga amategeko ya JamaicA

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru