Saturday, September 7, 2024

Perezida Kagame yagaragaje inzira izageza ubuvuzi bw’u Rwanda kuba igicumbi mu karere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame avuga ko uko u Rwanda ruzakomeza kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubuzima hongererwa ubumenyi abarukoramo ndetse n’ibikorwa remezo, bizatuma nta Banyarwanda bajyaga kwivuriza hanze, ahubwo bakivuriza imbere mu Gihugu, ndetse n’abo mu karere no muri Afurika bakaza kukivurizamo.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibikorwa byo kwagura Ibitaro Byitiriwe Umwami Fayisali.

Bimwe mu biteganyijwe mu kwagura ibi Bitaro mu mushinga w’igihe kirekire kugeza mu mwaka wa 2050, harimo kongera ubunini bwabyo mu buso, ku buryo bizava ku kwakira abarwayi 167 bahavurirwa bahacumbikiwe, bakagera kuri 600, ndetse hakanatangizwa serivisi nshya zirimo izo kuvura indwara zikomeye nka Cancer.

Perezida Paul Kagame yavuze ko umuhate washyizwe mu rwego rw’ubuzima, ugenda utuma hashyirwaho ibikorwa nk’ibi ariko na byo bigashyira ku gitutu cyo kwifuza ibirenze ibi.

Yavuze ko mu gihe cyashize, urubyiruko rw’u Rwanda rwajyaga kwigira no kwihugurira mu mahanga, ahasanzwe hazwiho kuba hari ibikorwa remezo biteye imbere mu buvuzi, bakagenda bagaruka mu Rwanda kugira ngo na bo bazamure urwego rw’ubuvuzi nk’urw’aho bavuye kwiga, ariko ko ubwabyo bitageza kuri bya bindi birenze u Rwanda rwifuza.

Ati “Mu gihe nk’icyo, iyo ushaka ko abantu bagaruka bakaza guhugura abandi ndetse bakanatanga serivisi z’ubumenyi bazanye, ntabwo uba ugitegereje ko uzajya wohereza abarwayi hanze, iyo rero wohereza abantu bakajya guhugurirwa hanze, ariko nanone ugakomeza kohereza abarwayi kujya kwivuriza hanze, ntacyo uba uri gukora. Rero ni yo mpamvu tuba dukeneye kuzamura ubushobozi hano mu Gihugu cyacu, mu nzego zose nyinshi mu buryo bwose bushoboka.”

Perezida Kagame kandi avuga ko igihe ubushobozi bwubakiwe mu Rwanda, buzanatuma nta Munyarwanda wongera kujya kwivuriza hanze, ndetse ahubwo n’abo mu bindi Bihugu bakaza kwivuriza muri iki Gihugu kuko hazaba harubatswe ibikorwa remezo bitanga serivisi zifite irema.

Ati “Ibyo twubaka hano, nk’iki gikorwa remezo, byose hamwe n’ubushobozi bwo kubaka mu bantu kugira ngo batange serivisi zikenewe, biri muri uwo murongo wo kumva akamaro k’ishoramari dukora dufatanyijemo n’inshuti n’abafatanyabikorwa, kandi turifuza ko bigera kuri urwo rwego rwiza navuze. Ibyo bisaba umuhate no guhozaho.”

Yavuze kandi ko ibi bitazagirira akamaro Abanyarwanda gusa, ahubwo ko bizatuma n’abo mu karere u Rwanda ruherereyemo n’abo ku Mugabane wa Afurika, babasha kwivuriza hafi.

Yasabye kandi inzego bireba ko zikemura mu buryo bwihuse ibibazo byavuzwe ahagiye gushyira iki gikorwa remezo, kugira ngo bitagira ingaruka kuri iyi mishinga myiza iri gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Ntabwo twashyira imbaraga kuri ibyo gusa, ngo twibagirwe gushakira umuti ibibazo bihari, waba uri gutesha agaciro ibikorwa byiza uri gukora.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yizeje abari muri uyu mushinga, ko azabashyigikira mu buryo bwose bushoboka, kuko bari mu mishinga myiza kandi ifitiye u Rwanda n’Abanyarwanda akamaro.

Perezida Kagame ubwo yatangizaga imirimo yo kwagura ibi Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali
Perezida Kagame yagaragaje bimwe mu biteganyijwe muri uyu mushinga

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts