Perezida Kagame yageneye ubutumwa abihanganishije u Rwanda ku biza bidasanzwe biherutse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yashimiye abayobozi batandukanye ndetse n’inshuti z’u Rwanda barufashe mu mugongo ku bw’ibiza by’imyuzure n’inkangu byahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda 135.

Mu ijoro ryo ku ya 02 rishyira tariki 03 Gicurasi 2023, mu Rwanda habaye ibiza bidasanzwe byibasiye ibice binyuranye by’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Izindi Nkuru

Ibi biza byahitanye Abanyarwanda 135, bikomeretsa abandi 110, biganjemo abo mu Turere tw’Intara y’Iburengerazuba.

Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, abayobozi banyuranye ndetse n’abantu ku giti cyabo ku Isi, bageneye u Rwanda ubutumwa bwo kwihanganisha ku bwo kubura Abanyarwanda bishwe n’ibi biza.

Perezida Paul Kagame yashimiye abafashe u Rwanda mu mugongo bose, nkuko bikubiye mu butumwa yatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023.

Yagize ati “Mwarakoze mwese abayobozi n’inshuti mwatwoherereje ubutumwa bwo kutwihanganisha nyuma y’ababuriye ubuzima mu myuzure n’inkangu bidasanzwe byabaye mu Rwanda.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “Twishimiye kuba mwarifatanyije natwe n’inkunga mwageneye Abanyarwanda.”

Perezida Kagame yasoje ubutumwa bwe avuga ko mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gusana ibyangijwe n’ibiza no guha ubufasha abagizweho ingaruka na byo, ubwo butumwa bukomeje koherezwa, bwibutsa u Rwanda ko ruzatsinda.

Umukuru w’u Rwanda kandi yakomeje kugaragaza ko ari kumwe n’abagiriye ibyago muri ibi biza, kuko bikimara kuba yageneye ubutumwa imiryango y’ababiburiyemo ababo ndetse n’ababikomereyemo, n’abandi bose byagizeho ingaruka.

Muri ubwo butumwa bwe, Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 12 Gicurasi 2023, Perezida Kagame kandi yanasuye Intara y’Iburengerazuba, byumwihariko mu Karere ka Rubavu kashegeshwe n’ibi biza, aho yasuye ibikorwa binyuranye byangijwe nabyo, ndetse akanabonana na bamwe mu bagizweho ingaruka nabyo, akabagenera ubutumwa.

Mu butumwa bwo kubihanganisha, Perezida Paul Kagame yagize ati “Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije, kubona uko mumeze, ndetse tunashakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo.”

Abagizweho ingaruka n’ibi biza, na bo bashimiye Umukuru w’u Rwanda kuba akomeje kubaba hafi ndetse no kuba Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ibagenere ibyo bakeneye by’ibanze.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru