Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yageze muri Tanzania mu nama yiga ku bya Congo

radiotv10by radiotv10
08/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
1
AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yageze muri Tanzania mu nama yiga ku bya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania aho yitabiriye Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC yiga ku bibazo by’Umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare 2025, avuga ko Perezida Kagame yagiye kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu.

Ubutumwa bwa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, bugira buti “Muri iki gitondo, Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania, agiye kwifatanya n’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), ku bw’Inama ihuriweho ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yitabiriye iyi nama, mu gihe mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo; atayigaragaramo nyamara byari byabanje gutangazwa ko azayitabira.

Perezida Félix Tshisekedi utitabiriye iyi nama yiga ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu Gihugu ayoboye, yohereje Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa ngo ajye kuyimuhagarariramo.

Iyi nama igiye guhuza Abakuru b’Ibihugu bigize iyi Miryango, igiye guterana nyuma yuko ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC bifashe indi ntera, aho umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’Ubutegetsi bwa Congo uherutse gufata Umujyi wa Goma, nyuma yo gutsinda FARDC n’impande zagiye guha iki gisirikare cya Congo umusada, zirimo izoherejwe mu butumwa bwa SADC, iz’u Burundi, umutwe wa FDLR ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi.

Perezida Kagame ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege
Abanya-Tanzania bamwakiranye urugwiro rwinshi

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jean Damascene SIBOMANA says:
    11 months ago

    Ubundi aho bigeze njye mbona ikibazo cya DRC gisigariye kuri Tchekedi kilombo ,kuko ndabona atazi ibyarimo kuko kujya mubandi bagabo ukavuga uko ibibazo ubibona nabandi bakavuga uko babyumba ntacyo byari kumutwara ,igihugu gisa nkikitagira nyiracyo , ubworero niyegure hajyeho ushoboye Diplomatie niwomuti mbona wonyine.

    Reply

Leave a Reply to Jean Damascene SIBOMANA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 5 =

Previous Post

BREAKING: Bitunguranye Tshisekedi ntiyagiye Tanzania mu nama Idasanzwe yiga ku bibazo by’Igihugu cye

Next Post

Bavuze icyabazanye ku Karere n’igisubizo bahawe cyatumye banzura ko bahava ari uko gikemutse 

Related Posts

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

by radiotv10
12/01/2026
0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo...

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro...

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

by radiotv10
12/01/2026
0

For a long time, intelligence was measured by grades, IQ scores, and how fast someone could solve problems. But in...

IZIHERUKA

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo
FOOTBALL

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bavuze icyabazanye ku Karere n’igisubizo bahawe cyatumye banzura ko bahava ari uko gikemutse 

Bavuze icyabazanye ku Karere n'igisubizo bahawe cyatumye banzura ko bahava ari uko gikemutse 

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Editorial: The New World Economic Order

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.